Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha muri Kenya (DCI),
ku wa kane bwatangaje ko abakekwa bashinjwa gutuburira abantu binyuze mu
matangazo y’uburiganya yo kuri interineti, basezeranya abakiriya babo ko bakora
massage nziza kandi ifasha mu kuruhuka. Ariko, abantu bizeye ibyo binyoma byabo
ubu bararirira mu myotsi.
Mbere y’uko bafatwa, ngo bari babanjwe kwambura umukiriya
amafaranga angana na Sh280,000 angana na 3,092,018.36 y’amafaranga y’u Rwanda,
mu gihe yari yaje gukoresaha massage.
DCI yatangaje ko uyu wahohotewe yamanyesheje
ibyamubayeho kuri sitasiyo ya Polisi ya Kasarani, yasobanuye ko yashutswe maze
mu gihe yari ari gukorerwa massage, aba batubuzi bamufatiyeho icyuma
bakamubwira ko natohereza amafaranga bamusabaga, bahita bamwica.
Raporo ivuga ko aba bombi nta bumenyi bari bafite muri
massage, kandi ko mubyukuri ari abagabo, bihinduye abagore maze bagatuburira
abaturage. Raporo igira iti: “Ku gahato, uwahohotewe yahatiwe kohereza
Sh280,000 kuri nimero ya terefone y’abakekwaho icyaha, yamburwa ibintu bye
by'agaciro byose maze bamujugunya hanze."
Uwahohotewe yabwiye polisi ko yagiye gukoresha massage
aha hantu ngo agendeye ku itangazo yabonye kuri interineti.
Nyuma y’uko uyu mugore atanze ikirego, polisi
yatangiye iperereza, nyuma baje gufata aba bakekwa maze babata muri yombi. Aba
bombi bari bambaye nk’abagore, imisatsi, imyenda, ndetse banisiga ibirungo
by’abagore mu maso.
Muri Kenya, n’ubwo serivisi za massage zunguka cyane,
zagiye zigaragaramo uburiganya bukomeye ndetse abantu benshi batuburiwe binyuze
muri izi serivisi. Kuri ubu aba bombi barafunzwe, mu gihe hagitegerejwe ko
bashyikirizwa inkiko.