Kayonza: Diez Dola ukunzwe mu ndirimbo "Zangalewa" yeretse urukundo abatuye i Gahini

Imyidagaduro - 30/06/2025 2:01 PM
Share:
Kayonza: Diez Dola ukunzwe mu ndirimbo "Zangalewa" yeretse urukundo abatuye i Gahini

Umuhanzi Diez Dola afatanyije n’abanyamakuru Freddy Musoni, Danny Rurema, Rwigema Freddy n’abandi babarizwa mu muryango ‘Revive Youth Rwanda’ batangiye mituweli abaturage bo mu karere ka Kayonza, umurenge wa Gahini mu kagari ka Juru.

Uyu muryango ubarizwamo urubyiruko ukaba unibanda ku izahuka ry’urubyiruko watangiye mituweli abaturage batishoboye mu rwego rwo gukangurira urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kwitabira gahunda za Leta.

Iki gikorwa cyo gutanga mituweli cyabaye nyuma yo gufatanya nabo igikorwa cy’umuganda wabaye kuri uyu wa 28 Kamena 2025. Hatangiwe mituweli imiryango igera kuri 13 igizwe n'abantu barenga 70 babarizwa muri iyo miryango. Usibye igikorwa cy’urukundo cyo kuremera abatishoboye, banatanze inyigisho ku rubyiruko rubarizwa muri aka karere.

Freddy Musoni usanzwe ushinzwe iyamamaza bikorwa by’umuhanzi Diez Dola akaba ari nawe muyobozi w’umuryango ‘Revive Youth Rwanda’ yatangarije Inyarwanda ko impamvu bahisemo aka gace ari uko ari naho ku ivuko rye.

Ati: "Aha hafite amateka manini kuri njye kuko niho ku ivuko kandi ijya kurisha ihera ku rugo. Rero kujyana na Diez Dola byari ibintu byiza, cyane ko ari umwe mu bahanzi bagezweho by’umwihariko mu rubyiruko kuko umuryango wacu wibanda ku kuzahura urubyiruko."

Diez Dola ubarizwa muri uyu muryango wa Revive Youth Rwanda, ni umwe mu bahanzi bakiri bato bakunzwe cyane muri muzika nyarwanda by'umwihariko mu rubyiruko bitewe n'indirimbo ze ndetse n'imyitwarire ye haba ku rubyiniro ndetse n'ahandi.

Diez Dola ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu b'ikiragano gishya, akaba akunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Zangalewa' imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni n'igice ku rubuga rwa YouTube, ndetse na 'Ratata' yayikurikije.

Umuhanzi Diez Dolla ukunzwe n'urubyiruko cyane ari mu bitabiriye iki gikorwa

Abaturage b'i Gahini bishimiye gukorana umuganda n'umuhanzi Diez Dola

REBA INDIRIMBO YA DIEZ DOLA YAKUNZWE CYANE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...