Nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje, Zacharia yari yicaye mu biro bye biri mu nyubako ya White House, aganira n’umunyamakuru ku nshingano nshya yahawe n’uko ateganya kuzikora.
Mu gihe ikiganiro cyari kigikomeje, Jason Miller, umujyanama mukuru wa Perezida Trump, yakomanze ku rugi amubwira ko Visi Perezida JD Vance ashaka kuganira na we byihutirwa.
Zacharia yahise ava mu biro, ariko ntiyagaruka gukomeza ikiganiro cyangwa ngo asubire ku mirimo ye. Ibyo byabaye nyuma y’uko yari amaze iminsi itanu gusa kuri uyu mwanya, nk’uko The Wall Street Journal yabitangaje.
Zacharia yari yatangiye imirimo ye ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, asimbuye Karoline Leavitt wari usanzwe ari Umuvugizi wa White House.
Ku wa Kabiri, yagiranye ikiganiro cye cya mbere n’abanyamakuru, cyamaze iminota 14 gusa. Muri icyo gihe, yashubije ibibazo by’abanyamakuru batatu gusa, baturukaga mu bitangazamakuru birimo Breitbart, Fox News na Daily Mail.
Imikorere ye muri icyo kiganiro yateje impaka, bamwe banenga uburyo yasomaga inyandiko yari yateguye n’uburyo yasubizaga ibibazo. Zacharia yavuze ko kuba yari afite igihe cyo kwitegura kitatumye abona umwanya uhagije wo kwitegura neza.
Ikindi cyatumye Zacharia avugwa cyane ni impaka ku kuba yaragiye yiyita umunyamategeko, nyamara atari yaratsinze ikizamini gitanga uburenganzira bwo gukora umwuga w’amategeko muri Leta ya California.
Zacharia yize amategeko muri Pepperdine University, ariko mu kiganiro yagiranye na Fox News ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, yemeye ko atatsinze icyo kizamini.
Ibi byatumye bamwe bibaza ku buryo yari yaragiye asobanura uburambe bwe mu by’amategeko. Zacharia we yavuze ko atari agamije gukora nk’umunyamategeko muri Amerika, ahubwo ko yari yarakoze mu bijyanye n’amategeko mu Bushinwa.
Mbere y’uko Zacharia avanwa kuri uyu mwanya, Perezida Trump yari yabwiye abanyamakuru ko yamugiriye inama yo kongera gutekereza niba akazi ko kuba umuvugizi wa White House kamubereye.
Trump yavuze ko itangazamakuru ryamunenze cyane, kandi ko atashakaga ko akomeza kubabazwa n’igitutu cy’akazi yari agiye gutangira.
Zacharia yari amaze iminsi itanu ku mirimo ye kuva yatangira ku wa 12 Ukwakira kugeza ku wa 16 Ukwakira 2026.
Kuvanwa kuri uyu mwanya byabaye mu gihe ubuyobozi bwa Trump bwiteguraga amatora yo hagati mu gihembwe cy’ubuyobozi, ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026. Kugeza ubu, Perezida Trump ntaratangaza uzasimbura Katie Zachariakuri uyu mwanya.
