Binyuze
mu nzoga ya Be One Gin ikorwa na Roots Investment Group Ltd ikaba inzoga yenzwe
neza kandi igezweho aho uyisomye ashima uwayenze, umunyarwenya Kanyombya yagiye
mu karere ka Nyagatare mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ahura n’abafana
be.
Mu
kugera i Nyagatare, Kanyombya wamamaye mu gukina Filime kuva mu myaka ya cyera cyane, yakiranywe
urugwiro n’abafana be bo muri Nyagatare, barifotoza, barabyinana ndetse
baranaganira.
Uretse ibyo, Kanyombya yasangiye n’abafana be inzoga ya Be One Gin ndetse bamwe mu bafana basangiye nawe, bahamya ko batazongera gusoma ku nzoga z’inkorano kandi Be One Gin ihari kuko bashimye uburyo yenzwemo.
N'ubwo Kanyombya yabazimaniye, abaturage bo muri Nyagatare bakunze kandi banyoye Be One Gin ku bwinshi dore ko n'uwayumvaga ivugwa agakeka ko ari inzoga z'abanyamujyi gusa, yahageraa akayihemba ndetse agasangira n'ishuti ze yewe hari n'abacyuye izo gusangira n'umuryango.
Uretse
gusangira na Kanyombya, Be One Gin yahaye impano abaturage bo muri Nyagatare
zirimo imitaka yo kwitwikira izuba dore ko ariko karere ka mbere karangwamo
izuba ryinshi, ingofero ndetse n’imyambaro.
Umwe
mu bacuruzi bo muri Nyagatare yambwiye Inyarwanda.com ko inzoga ya Be One Gin
iri mu nzoga agurisha cyane kubera uburyo abantu bayikundamo. Ati “Najyaga numva
ngo Be One Gin ntayizi ariko nkiyizana ubu niyo nzoga nshuruza cyane kurusha
izindi.”
Be One Gin ni umwe mu baterankunga b’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival biri kuzenguruka Igihugu aho kuri uyu wa gatandatu byabereye mu karere ka Nyagatare akaba ari ahantu ha gatatu ibi bitaramo byari bigeze muri uyu mwaka ndetse bikaba ku nshuro ya kabiri mu mateka ibi bitaramo bigera muri aka karere.
The Real Gasana, Umukundwa Cadette, Mideli na Kanyombya mu myambaro y'ibirango bya Be One Gin mu karere ka Nyagatare
Burikantu na Buringuni bamamaye mu biganiro by'urwenya bakora ndetse bakaba ari n'abahanzi, nabo baherekeje Be One Gin i Nyagatare
i Nyagatare bishimiye inzoga ya Be One Gin