Mu butumwa yashyize kuri
X (yahoze ari Twitter) ku wa 21 Mata 2025, Ye yavuze ko yageze kugirana umubano
wihariye na mubyara we w’umuhungu bakiri abana, ibintu byakomeje kugeza
afite imyaka 14.
Ibi byatangajwe mu gihe
yamurikaga agace k’indirimbo ye nshya yise 'Cousins,' aho avuga kuri uwo mubyara we ubu ufunze burundu
nyuma yo kwica umugore utwite. Ye yavuze ko bombi batangiye kureba za 'magazine' z’ubusambanyi bakiri muto, nyuma baza kugerageza ibyo babonagamo.
Mu butumwa bwe, Ye yagize
ati: “Iyi ndirimbo nayise 'COUSINS,' ivuga ku muvandimwe wanjye ubu uri muri gereza akaba azafungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo
kwica umugore utwite. Byabaye hashize imyaka mike mubwiye ko tutagomba kongera
kurebera hamwe za magazine z’ubusambanyi.”
Ye yakomeje avuga ko yumva
ashobora kuba yaragize uruhare mu myitwarire y’uwo muvandimwe, bitewe n’uko
yamweretse izo 'magazine' akiri muto. Yongeyeho ko atagikunda abagabo, ariko ko
yifuje gusangiza abantu ukuri kwe kugira ngo abohoke.
Iyi ndirimbo 'Cousins' irimo amagambo akomeye
agaragaza uko bombi basomaga izo 'magazine,' bakagerageza gushyiramu bikorwa ibyo babonagamo. Amashusho
ayiherekeza arimo ibice by’urugomo, amashusho y’urukozasoni, n’ibindi bifite
ubutumwa bukomeye ku miterere y’abantu.
Nyuma y’ibi byatangajwe,
Ye yashyize ifoto kuri X ari kumwe n’umugore we Bianca Censori, bari muri
Espagne, ibintu byafashwe nko gukomeza kwerekana ubuzima bwe bwite mu ruhame.
Ibi byatangajwe byateje
impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza ku buzima bwo mu mutwe bwa
Ye, ndetse n’ingaruka z’ihungabana ryo mu bwana. Abantu batandukanye basabye ko
Ye yitabwaho n’abaganga b’inzobere mu buzima bwo mu mutwe.
Mu bihe byashize, Ye na Kim Kardashian wahoze ari umugore we, bagiye bavuga kuri uwo muvandimwe mu buryo butandukanye. Mu 2018, Ye yavuze ko nubwo uwo muvandimwe yishe umuntu, akimukunda. Kim na we yabivuzeho muri Mata 2020 ubwo yari mu biganiro ku ivugururwa ry’imikorere ya gereza, avuga ko uwo muntu yahawe ibihano bibiri by’ubuzima kubera icyaha yakoze afite imyaka 17.