Ibi birori ngarukamwaka bitegurwa na Y+ Beauty Pegeant aho buri mwaka batora Nyampinga na Rudasumbwa babana n'ubwandu bwa Virus itera SIDA. Ni ibirori bihuzwa n'umunsi mukuru uhuriza hamwe urubyiruko rwo muri Uganda rubana na Virus itera SIDA (Uganda Network of Young People Living with HIV (UNYPA).
Muri ibi birori Nabanoba Alice Vivian ni we wegukanye ikamba rya Miss Y+ 2018-2019 mu gihe Niwamanya Hillary we yegukanye ikamba rya Mr Y+ 2018-2019 nk'uko Inyarwanda.com tubikesha Uwase Nadege umuyobozi w'urubyiruko nyafurika rubana na Virus Itera SIDA wari unafite mu nshingano kujya gufasaha Uganda iki gikorwa.
Nyampinga na Rudasumbwa babana n'ubwandu bwa Virus itera SIDA batowe muri Uganda