Gupfusha abo yakundaga n’itandukana rya Juda Muzik byakomye mu nkokora umuziki wa Junior - VIDEO

Imyidagaduro - 12/08/2025 10:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Gupfusha abo yakundaga n’itandukana rya Juda Muzik byakomye mu nkokora umuziki wa Junior - VIDEO

Umuhanzi Alex Mbaraga uzwi nka Junior, yavuze ko ibihe bikomeye yanyuzemo birimo gupfusha umukunzi we, umubyeyi we (Mama we) ndetse n’inshuti ye magara Yvan Buravan, byamugoye cyane kubyakira, bikaba byaramuteye kudasubira mu muziki mu buryo yabyifuzagamo nyuma y’itandukana rya Juda Muzik.

Junior yari azwi cyane nk’umwe mu bagize itsinda rya Juda Muzik, ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ndetse rikagaragaza icyizere mu muziki nyarwanda. Ariko mu mwaka wa 2023, iri tsinda ryatandukanye, ibintu byamusize mu rujijo mu bijyanye n’icyerekezo cye cya muzika.

Ariko ibi si byo byonyine byakomye mu nkokora urugendo rwe. Mbere yaho gato, mu mwaka wa 2022, yari ahuye n’ibyago bikomeye bitatu bikurikirana: kubura umukunzi we, kubura umubyeyi we (Mama we), ndetse no kubura inshuti ye magara n’umuhanzi w’icyitegererezo kuri we, Yvan Buravan.

Yabwiye InyaRwanda ati “Urumva muri uwo mwaka wose abantu batatu b’ingenzi mu buzima bwanjye baragiye. Byari ibintu bikomeye ku mutima n’ubwonko. Nagerageje kuba nakomeza gukora ariko numvaga nta mbaraga mfite zo guhangana n’ibyaba byaza byose. Nabanjye gufata umwanya wo kwitekerezaho no guca muri ibyo bihe byose.”

Junior avuga ko muri iyo myaka atari yicaye ngo ahagarike burundu umuziki, ahubwo yakomezaga gukora mu ibanga. Yakoze indirimbo yageneye Nyirakuru ndetse n’indi yari ifite insanganyamatsiko y’Igihugu, gusa ntizavugwa cyane mu itangazamakuru.

Aragira ati “Itsinda ryacu ryatandukanye mu 2023, ariko mu by’ukuri nari maze igihe ntekereza ku buzima bwanjye. Ntabwo nigeze ncika intege, gusa numvaga ntiteguye guhita ngaruka mu muziki nk’aho nta cyabaye. Imana niyo yampaye imbaraga zo kugenda nsubira mu buzima busanzwe.”

Kuri ubu, uyu muhanzi agarukanye indirimbo nshya yise ‘Limiyeri’, avuga ko ari intangiriro y’icyiciro gishya mu muziki we. Nubwo ari kwifasha mu buryo bwe, yemera ko akeneye ubufatanye bwa bagenzi be n’abakunzi b’umuziki kugira ngo abashe gusubira ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ntabwo nshaka kubeshya ngo mvuge ko byose byari byoroshye. Ariko ndashima Imana ko ubu meze neza. Gusenga ni cyo cyanyubatse, kandi ni cyo cyatumye nshobora kongera kureba imbere.”

Indirimbo ye ‘Limiyeri’ iri gutanga icyizere ku basanzwe bamukunda, ikaba iri no kumufasha kugaragaza ko n’iyo urugendo rwahindura isura, umutima ukunda umuziki ushobora guhoraho.


Junior yatangaje ko 2022 yamubereye umwaka usharira nyuma yo gupfusha umukunzi we 

Junior yavuze ko mu gihe yisuganyaga mu 2023, itsinda rya Juda Muzik ryaratandukanye 

Junior yavuze ko 2022 na 2023 yamubereye imyaka mibi, bituma kugaruka mu muziki bimugora

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JUNIOR NYUMA Y’IGARUKA RYE MU MUZIKI



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LIMIYERI' YA JUNIOR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...