Ibi yabivuze mu gihe hari amakuru
avuga ko Diamond yahawe amafaranga arenga miliyoni 700 z’amashilingi ya Uganda
kugira ngo aririmbire mu birori bya Coffee Marathon byabereye i Kampala, ku wa
Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025.
Nubwo Gashumba yagaragaje urukundo
afitiye abahanzi bo muri Uganda, yavuze ko impamvu nk’iyo itatuma Diamond
akorana nabo ari ikibazo cy’imyambarire, uburyo yitwara ku rubyiniro, n’ishusho
rusange y’umuhanzi – byose bikaba bimuha isura yihariye n’ubushobozi bwo
gukurura abantu.
Diamond azwi cyane ku rwego rwa
Afurika kubera uburyo aririmba mu buryo bushimishije, imyambarire igezweho
ndetse n’uko yigaragaza nk’umuhanzi ufite isura ikomeye.
Izi mpaka zagaragaje ko hari
ubushake buri gukura mu ruganda rw’umuziki rwa Uganda bwo kumva ko impano
yonyine idahagije, ahubwo ko isura, kwamamaza ndetse n’umwuga bikwiye
gushyirwamo imbaraga kugira ngo bashobore guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Mu butumwa bwe, Sheilah Gashumba
yagize ati “Biragaragara ko tutazigera tubona indirimbo Diamond Platnumz yakoranye
n’umuhanzi wo muri Uganda. Ariko byose
bigaruka ku buryo abantu biyubaka nk’ibirango (branding)!!! Nkunda abahanzi bo
muri Uganda ariko nta n’umwe washobora gushyira ku rubyiniro igitaramo nk’icya
Diamond; uhereye ku myitwarire, imyambarire n’ibindi. Hari igihe tugomba
kwemera ko hari abadusize, aho kubarwanya tukigira kuri bo.”
Nyuma y’ubu butumwa bwagarutsweho
cyane, umunyamideli Judith Heard ufite inkomoko mu Rwanda yasubije Sheilla
Gashumba kwitonda mu byo avuga.
Ati “Hari abantu bagombye kumenya
igihe cyo guceceka. Ibi si amasomo ku bijyanye n’uko abantu bagomba kwiyubaka
nk’ibirango. Turi kuvuga ku misoro y’abaturage ikoreshwa mu gutonesha umuhanzi
umwe mu gihe impano z’iwacu zidahabwa agaciro cyangwa ngo zishyurwe uko
bikwiye. Ibi si ishyari. Ni ikibazo kijyanye n’uko amafaranga y’igihugu
akoreshwa, ndetse no kubaha Abanya-Uganda. Ibyo ubitirira kwiyubaka
nk’ikimenyetso (branding), ni ugukoresha umutungo nabi.”
Sheilla Gashumba yahise yongera kwandika ubundi butumwa asubiza mugenzi we, agira ati “Madamu Judith Heard, ko umuryango w’abahanzi muri Uganda uterwa inkunga n’amafaranga y’imisoro, kandi abahanzi ba hano bagakora mu bikorwa bya Leta bakishyurwa, kuki ari Diamond gusa biguhangayikishije? Aho ni ho ubona hari ikibazo? Iyo ni kwigira intungane.
Kandi wowe wishyura iyi misoro y’Abanya-Uganda gute kandi utanaba
hano? Mwe mukorera kuri internet muri Amerika mukwiye kwiyoroshya. Niba witaye
cyane kuri Uganda, garuka uhatane ku mwanya wa Depite uhagarariye abagore ba ‘Fort
Portal’ ubundi ugerageze guhindura ibintu aho kwandika uri mu buruhukiro i
Atlanta, USA.”
Judith Heard ntiyatinze kumusubiza,
asoza agira ati “Sheilah, sinshaka kujya mu mpaka zitagira umumaro. Dufite intego
zitandukanye, n’ibyo twitaho bitandukanye. Niba washakaga kwitabwaho, ntabwo
uri buyibone hano. Ndi gushishikarira ibibazo bifatika byugarije abaturage.”
Some people really need to know when to stay quiet. This
isn’t a branding seminar . we are talking about taxpayers’ money used to fund
luxury treatment for one artist while local talent is undervalued and
underpaid. This isn’t envy. It’s about accountability and respect
for…
Looks like we will never get a Diamond platnumz
collaboration with a Ugandan artist
😂😂😂!!! But it all goes back to BRANDING!!! I love Ugandan artists but none
of them can put up a show like Diamond; from performance, style etc !!
Sometimes we have to accept some people are…

Sheilla Gashumba yagaragaje ko ari
nk’inzozi kuzabona umuhanzi wo muri Uganda uzakorana indirimbo na Diamond
N’ubwo bimeze gutya, Diamond
aherutse gutangaza ko muri uyu mwaka ashaka gukorana indirimbo na Jose
Chameleone
Judith Heard yabwiye Sheilla
Gashumba kudasuzugura abahanzi bo muri Uganda, ahubwo hakwiye kurebwa impamvu
abahanzi bo mu mahanga bahabwa amafaranga menshi kurusha abenegihugu