Judith Heard na Sheilah Gashumba bateranye amagambo bapfa Diamond

Imyidagaduro - 29/05/2025 8:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Judith Heard na Sheilah Gashumba bateranye amagambo bapfa Diamond

Umunyamakuru akaba n’umunyamideli, Sheilah Gashumba, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza impamvu yumva umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, atazigera akorana indirimbo n’umuhanzi uwo ari we wese wo muri Uganda.

Ibi yabivuze mu gihe hari amakuru avuga ko Diamond yahawe amafaranga arenga miliyoni 700 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo aririmbire mu birori bya Coffee Marathon byabereye i Kampala, ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025.

Nubwo Gashumba yagaragaje urukundo afitiye abahanzi bo muri Uganda, yavuze ko impamvu nk’iyo itatuma Diamond akorana nabo ari ikibazo cy’imyambarire, uburyo yitwara ku rubyiniro, n’ishusho rusange y’umuhanzi – byose bikaba bimuha isura yihariye n’ubushobozi bwo gukurura abantu.

Diamond azwi cyane ku rwego rwa Afurika kubera uburyo aririmba mu buryo bushimishije, imyambarire igezweho ndetse n’uko yigaragaza nk’umuhanzi ufite isura ikomeye. Ibi byatumye bamwe mu bafana n’abahanzi bo muri Uganda bagira icyo bavuga, bamwe bemera ibyavuzwe na Sheilah Gashumba, abandi bakamusaba gushyigikira impano z’iwabo aho kuzigereranya n’abandi.

Izi mpaka zagaragaje ko hari ubushake buri gukura mu ruganda rw’umuziki rwa Uganda bwo kumva ko impano yonyine idahagije, ahubwo ko isura, kwamamaza ndetse n’umwuga bikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo bashobore guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Mu butumwa bwe, Sheilah Gashumba yagize ati “Biragaragara ko tutazigera tubona indirimbo Diamond Platnumz yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda.  Ariko byose bigaruka ku buryo abantu biyubaka nk’ibirango (branding)!!! Nkunda abahanzi bo muri Uganda ariko nta n’umwe washobora gushyira ku rubyiniro igitaramo nk’icya Diamond; uhereye ku myitwarire, imyambarire n’ibindi. Hari igihe tugomba kwemera ko hari abadusize, aho kubarwanya tukigira kuri bo.”

Nyuma y’ubu butumwa bwagarutsweho cyane, umunyamideli Judith Heard ufite inkomoko mu Rwanda yasubije Sheilla Gashumba kwitonda mu byo avuga.

Ati “Hari abantu bagombye kumenya igihe cyo guceceka. Ibi si amasomo ku bijyanye n’uko abantu bagomba kwiyubaka nk’ibirango. Turi kuvuga ku misoro y’abaturage ikoreshwa mu gutonesha umuhanzi umwe mu gihe impano z’iwacu zidahabwa agaciro cyangwa ngo zishyurwe uko bikwiye. Ibi si ishyari. Ni ikibazo kijyanye n’uko amafaranga y’igihugu akoreshwa, ndetse no kubaha Abanya-Uganda. Ibyo ubitirira kwiyubaka nk’ikimenyetso (branding), ni ugukoresha umutungo nabi.”

Sheilla Gashumba yahise yongera kwandika ubundi butumwa asubiza mugenzi we, agira ati “Madamu Judith Heard, ko umuryango w’abahanzi muri Uganda uterwa inkunga n’amafaranga y’imisoro, kandi abahanzi ba hano bagakora mu bikorwa bya Leta bakishyurwa, kuki ari Diamond gusa biguhangayikishije? Aho ni ho ubona hari ikibazo? Iyo ni kwigira intungane.

Kandi wowe wishyura iyi misoro y’Abanya-Uganda gute kandi utanaba hano? Mwe mukorera kuri internet muri Amerika mukwiye kwiyoroshya. Niba witaye cyane kuri Uganda, garuka uhatane ku mwanya wa Depite uhagarariye abagore ba ‘Fort Portal’ ubundi ugerageze guhindura ibintu aho kwandika uri mu buruhukiro i Atlanta, USA.”

Judith Heard ntiyatinze kumusubiza, asoza agira ati “Sheilah, sinshaka kujya mu mpaka zitagira umumaro. Dufite intego zitandukanye, n’ibyo twitaho bitandukanye. Niba washakaga kwitabwaho, ntabwo uri buyibone hano. Ndi gushishikarira ibibazo bifatika byugarije abaturage.”

 

Sheilla Gashumba yagaragaje ko ari nk’inzozi kuzabona umuhanzi wo muri Uganda uzakorana indirimbo na Diamond 

N’ubwo bimeze gutya, Diamond aherutse gutangaza ko muri uyu mwaka ashaka gukorana indirimbo na Jose Chameleone 

Judith Heard yabwiye Sheilla Gashumba kudasuzugura abahanzi bo muri Uganda, ahubwo hakwiye kurebwa impamvu abahanzi bo mu mahanga bahabwa amafaranga menshi kurusha abenegihugu



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...