Iki gikorwa cyabaye tariki ya 6 Ugushyingo 2025, cyateguwe
na Akitabu Bookstore. Cyahuje abantu b’ingeri zinyuranye, abasomyi, urubyiruko,
ababyeyi n’abakunda ibitabo byubaka bose bari baje guhura n’umwanditsi wamenyekanye
cyane mu bitabo bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Judence Kayitesi ni umwe mu banditsi ba Inzozi Publisher,
azwi cyane mu kwandika inkuru zishingiye ku buzima bwe no ku mateka y’u Rwanda,
cyane ku gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rukundo no ku mibereho
y’Abanyarwanda muri rusange.
Mu biganiro bye, Judence yasangije abari aho urugendo rwe rwo
kwandika, avuga ko yahisemo kwandika ibitabo byubaka kuko ari inzira yo gukira
ibikomere no gufasha abandi kwiyubaka.
Yagize ati: “Kwandika kuri njye ni inzira yo gukira no
gusangiza abandi icyizere. Buri gitabo cyanjye cyavukiye mu buribwe, ariko
gisoza gitanga ihumure.”
Yagarutse ku bitabo bye bine byamugize umwe mu banditsi
b’abanyarwanda bakunzwe muri iki gihe birimo nka: A Broken Life, Choosing
Resilience, Unity Quest na Letters to Forever.
Yasobanuye ko ibi bitabo byose bifite umuyoboro uhuza ubutumwa
bwo gucengera mu buzima, kwiyubaka no guhitamo gukomeza nubwo ubuzima bushobora
kuba bwarabaye bubi.
Mu kiganiro cye, Kayitesi yahishuriye abasomyi ko “Letters to
Forever”, ari cyo gitabo gishya yasohoye, yacyanditse agamije kugaragaza
imbaraga z’urukundo nyuma y’ibihe byose bigoye yanyuzemo.
Ati: “Nyuma y’amateka y’uburibwe n’inzira z’inzitane
nanyuzemo, nashatse kugaragaza ko urukundo narwo rushobora kuba imbaraga zo
gukira. Letters to Forever ni inkuru y’urukundo rudapfa, rwafashije umutima wanjye
kongera guseka,” yavuze Kayitesi.
Akitabu Bookstore, ari na yo yateguye iki gikorwa, yongeye
kwibutsa abasomyi intego yayo yo guteza imbere umuco wo gusoma no guhuza
abanditsi b’Abanyarwanda n’abasomyi babo.
Mu gihe cy’amasaha menshi, abitabiriye basangije uko ibitabo
bya Judence byabagiriye akamaro, banabaza ibibazo ku buryo yandika n’uburyo
abona iterambere ry’umuco wo gusoma mu Rwanda.
Benshi bagaragaje ishema n’ibyishimo byo guhura n’umwanditsi
bakunda, banagira amahirwe yo kumusaba gusinya ku bitabo bye no gufata amafoto
y’urwibutso.
Umwe mu basomyi witabiriye iki gikorwa yagize ati “Ibitabo
bya Judence byamfashije kubona ubuzima mu bundi buryo. Byanyeretse ko ubumwe
n’imbaraga zituruka mu guhangana n’ahashize. Kumuva avuga byakoze ku mutima.”
Mu magambo ye yo gusoza, Judence Kayitesi yashimiye Akitabu
Bookstore yamwakiriye ndetse inamufasha kugurisha ibitabo bye, asaba kandi
abanyarwanda gukomeza gusoma no gusangiza abandi uwo muco.



Umwanditsi Judence Kayitesi asinya ku gitabo cya “Letters to
Forever” cyakiriwe neza n’abasomyi

Ubusabane hagati y’umwanditsi n’abasomyi bwazanye ibyishimo n’ubutumwa bw’icyizere








KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA JUDENCE KAYITESI ASOBANURA BIMWE MU BITABO BYE
