Jude Bellingham ku rutonde rw'abagabo beza ku Isi bakurura cyane igitsinagore

Imyidagaduro - 22/10/2026 2:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Jude Bellingham ku rutonde rw'abagabo beza ku Isi bakurura cyane igitsinagore

Abasomyi b’ikinyamakuru PEOPLE batoye abagabo 14 bahize abandi mu kugaragara neza no gukurura amarangamutima y’ababakurikira, mu byiciro bitandukanye birimo siporo, imyidagaduro, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.

Muri abo begukanye amajwi menshi harimo Jude Bellingham ukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Travis Kelce ukinira Kansas City Chiefs muri NFL, ndetse na Stephen Colbert uzwi mu biganiro bisetsa kuri televiziyo.

Aya matora azwi nka Sexiest Man Alive Readers’ Choice Poll 2026 yakozwe n’ikinyamakuru PEOPLE, aho abasomyi bagize amahirwe yo gutora abagabo bakunda mu byiciro 14. Hatanzwe amajwi arenga ibihumbi 250, mu gihe ibitekerezo birenga 600 byatanzwe n’abitabiriye aya matora.

Abafana bagaragaje ko bashyigikiye cyane abo bakunda, ndetse bamwe basaba ko habaho ubundi buryo bwo gutora abandi batari ku rutonde, mu gihe abandi bagaragaje ko hari abakandida batagombaga guhatanira icyiciro kimwe kuko babakunda bose.

Abatsinze mu byiciro 14


1. Craig Melvin — Umunyamakuru wa televiziyo ugaragara neza kurusha abandi

Craig Melvin, umunyamakuru w’ikiganiro TODAY, ni we wegukanye icyiciro cy’umunyamakuru w’ibiganiro bya mu gitondo ugaragara neza kurusha abandi. Yatsinze Gio Benitez, Vladimir Duthiers na Michael Strahan.


2. Stephen Colbert — Umugabo ufite imisatsi y’imvi ikurura abantu

Stephen Colbert, umunyamakuru akaba n’umunyarwenya uzwi muri The Late Show with Stephen Colbert, yegukanye icyiciro cy’abagabo bafite imisatsi n’ubwanwa by’imvi ariko bakigarurira imitima y’ababakurikira. Mu bahatanye na we harimo Sam Champion, Andy Cohen na Anderson Cooper.


3. Travis Kelce — Icyamamare cy’umugabo gikunda injangwe

Travis Kelce, umukinnyi w’umupira w’amaboko muri Amerika ukinira Kansas City Chiefs, yegukanye icyiciro cy’umugabo ukunda injangwe kandi ugaragara neza. Ni umugabo w’umuhanzikazi Taylor Swift, na we uzwiho gukunda injangwe.


4. Belmont Cameli — Umukinnyi wa filime ukina umukino w’amaguru ku rubura

Belmont Cameli, ukina nka Garrett muri filime Off Campus, yegukanye icyiciro cy’abakinnyi b’abagabo bakina mu nkuru za filime nk’abakinnyi b’umukino wa hockey bakurura abandi.


5. Victor Alli — Umukinnyi wa filime zigaruka ku mateka

Victor Alli, wamenyekanye nka John Stirling muri filime y’uruhererekane Bridgerton, yegukanye icyiciro cy’umukinnyi wa filime zigaruka ku mateka ugaragara neza kurusha abandi. Yatsinze abandi barimo Dónal Finn, Morgan Spector na Jack Lowden.


6. Chase Mattson — Icyamamare cya ReelShort

Chase Mattson ni we wegukanye icyiciro cy’umugabo ugaragara neza kurusha abandi mu bakinnyi ba ReelShort, urubuga ruzwiho gutambutsa filime z’uruhererekane z’inkuru ngufi. Mu bahatanye na we harimo Kasey Esser, Seth Edeen na Marc Herrmann.


7. Levi McConaughey — Umuhungu w’uwigeze kwegukana Sexiest Man Alive

Levi McConaughey, umuhungu w’umukinnyi wa filime Matthew McConaughey, yegukanye icyiciro cy’abahungu b’abagabo bagiye bagaragara ku gifuniko cy’igitabo cyihariye cya PEOPLE cyitwa Sexiest Man Alive. Mu bandi bari bahatanye na we harimo Homer Gere, John David Washington na Paris Brosnan.


8. Pasha Pashkov — Umubyinnyi wa Dancing with the Stars

Pasha Pashkov, umubyinnyi wabigize umwuga uzwi mu kiganiro cya televiziyo Dancing with the Stars (DWTS), yegukanye icyiciro cy’ababyinnyi b’abagabo b’icyo kiganiro bakurura abandi. Muri uyu mwaka, yabyinanye na Amber Glenn.


9. Jack Innanen — Icyamamare cya TikTok

Jack Innanen, uhaganga udushya uzwi kuri TikTok no mu myidagaduro, yegukanye icyiciro cy’icyamamare cyo kuri TikTok kigaragara neza kurusha abandi. Yari ahanganye na Sammy Batchelder, Sturniolo Triplets na Jackson Olson.


10. Luke Grimes — Umukinnyi wa televiziyo ukina nka cowboy

Luke Grimes, ukina nka Kayce Dutton muri filime y’uruhererekane Marshals, ni we wegukanye icyiciro cy’abagabo bakina nka ba cowboy muri filime za televiziyo bakurura abandi. Mu bahatanye na we harimo Benjamin Ayres, Cole Hauser na Warren Christie.


11. Joaquin Consuelos — Umukinnyi watangiye gukina kuri Broadway

Joaquin Consuelos yegukanye icyiciro cy’umukinnyi w’umugabo watangiye gukina bwa mbere kuri Broadway, urubuga rukomeye rw’ikinamico n’imyidagaduro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yamenyekanye mu ikinamico Death of a Salesman. Ni umuhungu wa Mark Consuelos na Kelly Ripa.


12. Jensen Ackles — Icyamamare cyo mu myaka ya 2000 cyongeye gukundwa

Jensen Ackles, umukinnyi uzwi cyane muri filime y’uruhererekane Supernatural, yegukanye icyiciro cy’abagabo bamamaye mu myaka ya 2000 bakomeje gukundwa cyane muri iki gihe. Yatsinze abandi barimo James Lafferty, Adam Brody na Penn Badgley.


13. Jude Bellingham — Umukinnyi w’umupira w’amaguru wakunzwe mu gikombe cy’isi

Jude Bellingham, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yegukanye icyiciro cy’abakinnyi b’umupira w’amaguru bitabiriye Igikombe cy’Isi beza kurusha abandi. Yatsinze Erling Haaland, Ferran Torres na Christian Pulisic.


14. Caleb McDaniel — Icyamamare cya Love Island USA

Caleb McDaniel, wamenyekanye muri gahunda y’imyidagaduro Love Island USA, yegukanye icyiciro cy’abagabo bo muri iyo gahunda bakurura abandi kurusha bagenzi babo. Mu bahatanye na we harimo Bryce Alakai, Sincere Rhea na KC Chandler.

Amaso ahanzwe ku uzegukana igihembo nyamukuru

Mu gihe abasomyi ba PEOPLE bamaze gutangaza abo bahisemo muri ibi byiciro 14, amaso ahanzwe ku itangazwa ry’uzegukana igihembo nyamukuru cya Sexiest Man Alive cya 2026.

Aya matora agaragaza uburyo ibyamamare byo mu siporo, filime, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga bikomeza gukurura abafana, batabikurikira gusa kubera impano zabyo, ahubwo banabikunda kubera uko bigaragara n’imico bibabonamo.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...