Kuva ku wa Mbere nyuma yo gutangaza amagambo akomeye ku buyobozi buri ku ngoma burangajwe imbere na Antoine Tshisekedi, Joseph Kabila yahise yerekeza mu bice bigenzurwa na M23.
Joseph Kabila waherukaga muri DRC mu mpera z’umwaka wa 2023, yavuze ko agarutse mu rugo kugira ngo ashake uko afatanya n’abandi mu kugarura amahoro nyamara we yahise yisunga umutwe wa M23.
None ku wa Kane, ni bwo umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko kuri uyu wa Kane Kabila yahuye n’abanyamadini i Kinyogote, agace kari mu nkengero z’umujyi wa Goma iruhande rw’ikiyaga cya Kivu.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PPRD rya Kabila muri iki cyumweru yumvikanye avuga ko Joseph Kabila yagarutse mu gihugu cye gutangiza ibiganiro byo gushaka amahoro.
Kabila wari uherutse guhakana ko afasha M23 ndetse akavuga ko iyo aza kuba ayifasha bitari kuba bimeze uku, ategereje ko ubucamanza bwa gisirikare butangira kumukurikirana, nyuma y’uko Sena y’iki gihugu iheruka gutora itegeko rimukuraho ubudahangarwa yari afite nk’umusenateri uhoraho. Icyo gikorwa cyamaganwe n’abo mu ishyaka rye (Joseph Kabila).
Joseph Kabila yagiranye ikiganiro n'abayamadini