Uyu mutoza w’Umunya-Portugal yari ari kumwe na
Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, asinya amasezerano ye mashya ndetse
anafata ifoto yambaye umwambaro wa Real Madrid wanditseho izina rye.
Mourinho wagarutse gutoza Real Madrid nyuma y’imyaka
myinshi, yavuze ko yumva ari nk’uwatashye iwabo.
Uyu muhango wabereye mu cyumba cy’inama kiri ku kibuga
cy’imyitozo cya Real Madrid City, aho Florentino Pérez yakiriye Mourinho mbere
y’uko asinya amasezerano azamugumisha muri iyi kipe kugeza ku wa 30 Kamena
2029.
Nyuma yo gusinya, Mourinho yashyikirijwe impano zirimo
kopi y’ikibuga cya Real Madrid, isaha ndetse n’umwambaro wanditseho izina rye.
Muri uyu muhango kandi yari ahari Perezida
w’icyubahiro wa Real Madrid, José Martínez Pirri.
Mourinho ni we wabaye uwa mbere mu batangajwe ku
mugaragaro muri Real Madrid muri iyi mpeshyi, mu gihe iyi kipe yamaze kwakira
abandi bakinnyi batandatu bashya.
Ubuyobozi bwa Real Madrid bwahisemo ko aba bose
bazatangazwa mu buryo bwihariye, nta bafana cyangwa abanyamakuru bari aho,
ahubwo hakitabira abayobozi b’ikipe n’abantu bake ba hafi y’umukinnyi cyangwa
umutoza.
Ejo Ku wa Gatatu ni bwo hateganyijwe gutangazwa
umukinnyi wa mbere muri abo bashya.
Mourinho we azongera kuvugana n’itangazamakuru ku wa
Gatanu, ubwo azaba atanga ikiganiro cye cya mbere nk’umutoza wa Real Madrid.
Icyo kiganiro kizaba mbere y’urugendo rw’ikipe ijya i
Barcelona, aho Real Madrid izatangirira shampiyona ihura na Espanyol ku wa
Gatandatu saa 21:30.
Nyuma y’umuhango wo kumutangaza, Mourinho yagiranye
ikiganiro kigufi n’itangazamakuru ry’ikipe ya Real Madrid, avuga ko kugaruka
muri iyi kipe bifite igisobanuro gikomeye kuri we.
Ati: “Ubwa mbere nageraga muri Real Madrid, byari ku
rwego rwo hejuru rw’umwuga nashoboraga kugeraho. Ariko ubu, uretse uwo mwuga,
harimo n’ibyiyumvo ndetse n’ubuzima bwite. Ni yo mpamvu nizera ko iki cyiciro
kirushijeho kuba ikidasanzwe kurusha icya mbere.”
Mourinho yavuze ko atagarutse muri Real Madrid kugira
ngo atoze gusa, ahubwo ko afite inshingano yumva zirenze amagambo.
Ati: “Numva ko ari ubutumwa mfite, ikintu kirenze
amagambo. Ndi hano kugira ngo mfashe buri wese gutera imbere, kandi nshyireho
umuco wo gukora cyane, kugira inshingano no kugira intego zikomeye.”
Uyu mutoza yavuze kandi ashaka gusubiza mu bakinnyi n’abandi bakozi
ba Real Madrid umuco wo kumva inshingano bafite zo gukorera iyi kipe.
Mourinho yasoje avuga ko ik’ingenzi kuri we ari uko
buri wese muri Real Madrid yumva ko afite inshingano zo gukorera iyi kipe.
Ati: “Icy’ingenzi ni ugukorera Real Madrid, kandi ndashaka ko ari uko bimeze kuri buri wese uri i Valdebebas. Icyo nabwira abafana ni uko ndi umwe muri mwe. Nahoranye namwe kuva nava muri iyi kipe.”
Jose Mourinho yatangajwe nk’umutoza mushya wa Real Madrid mu buryo bwihariye
