Chameleone,
wamamaye cyane mu myaka irenga 20 ishize mu ndirimbo zanyuze imitima ya benshi
muri Afurika y’Iburasirazuba no hanze yayo, yavuze ko atigeze abona ikimenyetso
na kimwe cy’uko yakiranywe urugwiro cyangwa icyubahiro gikwiye umuntu wubatse
izina nk’iry’“Umwami w’umuziki” muri Uganda.
Nk’uko
byatangajwe n’ikinyamakuru Big Eye, Pallaso – umuvandimwe wa Chameleone, ni we
wasabye ishyirahamwe kubafasha gutegura igikorwa cyo kumwakira. Eddy Kenzo,
Perezida wa UNMF, yemeye ubwo bufasha ariko agaragaza ko we ubwe yari adahari
ubwo Chameleone yageraga i Kampala.
Kenzo
yasobanuye ko yasigiye umunyamabanga wa UNMF inshingano zo gukurikirana icyo
gikorwa. Gusa ngo ikibazo cyavutse ubwo Sekreteriyati yabuze kuri telefoni Pallaso,
wari witezweho gutanga gahunda irambuye y’uko igikorwa cyo kumwakira kizagenda.
Ibi byatumye UNMF yikura mu myiteguro yose y’uwo muhango.
Chameleone
ariko ntiyanyuzwe n’ibyo bisobanuro, maze atangaza ko ababajwe cyane n’uburyo
ishyirahamwe ryitwaye, anavuga ko yumva atitaweho nko mu gihe abandi bahanzi
bafatwa nk’inyenyeri bagaragarizwa icyubahiro gikomeye mu gihe bagaruka mu
gihugu cyabo.
Jose
Chameleone, amazina ye asanzwe ni Joseph Mayanja. Yatangiye umuziki mu mpera
z’imyaka ya 1990, aho yagiye aba mu Rwanda na Kenya, mbere yo kwamamara cyane
muri Uganda.
Ni
umwe mu bahanzi bubatse umuziki wa Uganda ku rwego mpuzamahanga, azwi mu
ndirimbo nka “Valu Valu”, “Tatizo”, “Bayuda” n’izindi. Ibitaramo bye byitabirwa
n’imbaga y’abantu, ndetse yigeze no guhabwa icyubahiro nk’intumwa y’amahoro.
Chameleone
kandi azwiho kuba inararibonye mu muziki w’iwabo ariko unagira uruhare mu
itegurwa rya politiki, ndetse yigeze kwiyamamariza kuyobora Kampala mu matora
aheruka, nubwo atabashije gutsinda.
Edrisah
Musuuza [Eddy Kenzo] uyoboye ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda, ni umwe mu
bahanzi ba Uganda bakunzwe cyane mu myaka 10 ishize.
Yatangiye
azwi mu ndirimbo “Stamina”, ariko yaje kurushaho kwamamara ku rwego
mpuzamahanga mu ndirimbo ye “Sitya Loss”, yatumye aserukira igihugu ku rwego
rwo hejuru. Ni we Munya-Uganda wa mbere wegukanye Grammy Award, binamuhesha igikundiro
kinini muri Afurika.
Mu
2023, Kenzo yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’abahanzi UNMF, risanzwe rihuza
abahanzi baturuka mu nzego zitandukanye z’umuziki wa Uganda.
Muri
iyo nshingano, Kenzo afite icyerekezo cyo guharanira uburenganzira n’iterambere
ry’abahanzi, ariko ibi bibazo by’itumanaho n’imikoranire bikomeje kuzamura
urunturuntu.
Abakurikiranira
hafi umuziki wa Uganda bavuga ko ikibazo hagati ya Chameleone na UNMF kitari
gushingiye gusa ku kwibagirwa.
Ihuriro rya UNMF kugeza ubu ntirarasohora itangazo risobanura ku mugaragaro icyabaye, ariko abahanzi benshi basaba ko hakorwa isesengura ryimbitse ku mikorere y’iryo shyirahamwe.
Jose
Chameleone yagaragaje ko atishimiye uburyo ishyirahamwe ry’abahanzi
ryamurengeje ubwo yagarukaga i Kampala nyuma y’amezi yari ashize yivuriza muri
Uganda
Eddy
Kenzo yatangaje ko yasigiye inshingano umunyamabanga, ariko birangira
atitabiriye kuko atabashije kuvugana na Pallaso