Kanye West yagiye avuga ku mugaragaro
ibijyanye n’ubuzima bwe bwo mu mutwe, aho yavuze ko yahawe ibisobanuro bitari
byo ku ndwara ya bipolar, ndetse akemeza ko ashobora kuba afite autisme aho
kugira bipolar nk’uko byari byatangajwe.
Ibi byatumye hatangira ibiganiro ku
buryo uburwayi bwo mu mutwe bushobora kugira uruhare mu myitwarire ye
n’amagambo atandukanye akunda gutangaza ku mugaragaro.
Mu kiganiro aherutse kugirana na The
Times, John Legend nawe yinjiye muri ibi biganiro, avuga ko urupfu rwa nyina wa
Kanye West rwagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Legend yavuze ko iki kibazo cya Kanye
cyatangiye mu 2007 ubwo nyina yapfaga, kandi kuva ubwo, ubuzima bwe bwo mu
mutwe bwakomeje kuzamba uko imyaka yagiye ihita.
John Legend yagize ati "Birababaje,
rimwe na rimwe bintungura, kubona aho [Kanye West] ageze ubu... Sinigeze mbona
n’ikimenyetso cy’ibyo tubona ubu, nk’urwango afitiye Abayahudi, urwango
rw’abirabura, kandi birababaje kumubona asubira inyuma gutyo,"
Akomeza agira ati "Ariko
sintekereza ko ndi muganga b’indwara zo mu mutwe ngo tumusuzume, ariko kuva
nyina yapfa mu 2007, ibintu byarahindutse. Kugwa kwe kwatangiye ubwo, kandi
bisa nk'aho byarushijeho gukara vuba aha."
Dr. Donda West yari umwarimu
w’icyubahiro muri Kaminuza ya Chicago State, aho yigeze kuyobora ishami
ry’icyongereza. Akarusho k’ibyo byose, yari umubyeyi wa Kanye West akaba yaramubereye
umutoza, umujyanama, inshuti magara n’umufasha mu bikorwa bye bya buri munsi.
Yapfuye ku itariki ya 10 Ugushyingo
2007, afite imyaka 58, nyuma y’iminsi mike akoze operasiyo z’ubwiza (plastic
suregery) zirimo gukuraho ibinure no kugabanya amabere.
Nk’uko byatangajwe n’abagenzacyaha bo
muri Leta ya California, Dr. Donda yishwe n’ibibazo byaturutse ku buryo umutima
we wahagaze, aho byagaragaye ko yari afite indwara z’umutima zititaweho mbere
yo gukora operasiyo.
Uwamukoreye izo operasiyo, Dr. Jan
Adams, yaje kunengwa bikomeye, bamwe bavuga ko atari akwiriye gukora izo
operasiyo kuko Donda yari afite ibibazo by’ubuzima bishobora gutuma atabasha
kuzihanganira.
Uru rupfu nirwo rwakoze kuri Kanye West ndetse rumusiga mu gahinda gakomeye cyane ko nyine yamubaga hafi mu bikorwa byose yakoraga harimo n’ibikorwa bya muziki.
Kanye West yari inshuti ya Mama we ndetse uburwayi bwo mu mutwe bwatewe n'urupfu rwa Mama we, Dr Donda
Dr Donda yari umufana akaba n'umujyanama wa Kanye West bikaba inshingano zirenze kuba umubyeyi