Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, ibiro by’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, byatangaje ko yagaragaweho na kanseri ikaze ya porositate yamaze gukwira mu magufa. Iyi kanseri ifite amanota 9 kuri 10 ku rugero rwa Gleason, ikaba ifatwa nk’iyihuta cyane mu gukura no gukwirakwira mu mubiri.
Nubwo iyi ndwara itavurwa ngo ikire burundu, abaganga bavuga ko ishobora kugabanyirizwa ubukana kuko iremera imiti igabanya imisemburo (hormone therapy). Biden, w’imyaka 82, n’umuryango we barimo kuganira n’abaganga be ku buryo bwo kuyivura.
Iyi ndwara yagaragaye nyuma y’uko Biden agaragaje ibimenyetso birimo kugira ikibazo mu kwihagarika, bikamuviramo kwisuzumisha. Nibwo abaganga basanze hari akabyimba ku porositate, basuzuma basanga ari kanseri imaze gukwira mu magufa.
Mu cyumweru gishize, Perezida Joe Biden yasuzumwe nyuma yo kugira ibimenyetso byiyongera byo kugira ikibazo mu kwihagarika, maze abaganga basanga afite akabyimba ku porositate.
Mu itangazo ryasohowe ku Cyumweru, ibiro bya Perezida Biden byagize biti “Mu cyumweru gishize, Perezida Joe Biden yasuzumwe nyuma yo kugira ibimenyetso byo kugira ikibazo mu kwihagarika, maze abaganga basanga afite akabyimba ku porositate.
Ku wa Gatanu, basanze afite kanseri ya porositate, ifite urwego rukomeye rw’ubukana Gleason score ya 9 (Itsinda rya 5), kandi yamaze gukwirakwira mu magufa.
Nubwo iyi kanseri ifite ubukana bukabije, yagaragaye ko ikiri umwihariko wa kanseri zishobora kugabanyirizwa imbaraga n’imiti igabanya imisemburo, bikaba bitanga icyizere mu kuyigenzura neza.”
Joe Biden bamusanganye uburwayi bwa kanseri ya Porositate
