Jennifer Lopez yaciwe miliyoni zikabakaba 400Frw azira gushyira amafoto ye hanze atabiherewe uburenganzira

Inkuru zishyushye - 23/05/2025 8:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Jennifer Lopez yaciwe miliyoni zikabakaba 400Frw azira gushyira amafoto ye hanze atabiherewe uburenganzira

Umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Jennifer Lopez, yarezwe mu rukiko azira gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye bwite yafatiwe ku itapi itukura atabiherewe uburenganzira n’umufotozi wayafashe.

Ni urubanza rwashyikirijwe inkiko n’umufotozi Edwin Blanco hamwe n’ikigo akorera kitwa Backgrid, bashinja Lopez gukoresha amafoto abiri atabifitiye uburenganzira, atabisabiye uruhushya. Ayo mafoto yafashwe ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Golden Globe 2025.

Abarega bavuga ko uyu muhanzikazi yasangije ayo mafoto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, akayashyiraho ibirango by’abamwambitse imyenda n’imitako, mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa byabo no guteza imbere izina rye.

Ibi byatumye bamurega kugira uruhare mu kurengera umutungo bwite w’uwafashe amafoto, bityo bakamusaba indishyi igera ku 300,000$, ni ukuvuga akabakaba miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri ayo mafoto yashyize ku rubuga rwe, imwe yayiherekesheje amagambo agira ati: “GG Weekend Glamour”, asobanura uburyo yari yambaye mu mpera z’icyumweru cyari kirimo ibirori bya Golden Globe.

Si ubwa mbere Jennifer Lopez avuzwe muri dosiye nk’iyi, kuko mu mwaka wa 2019 na 2020, na bwo yarezwe n’abandi bafotozi bamushinjaga gusakaza amafoto yafashwe n’ababifitiye uburenganzira, atabanje kubasaba uruhushya.

Jennifer Lopez arashinjwa gushyira hanze amafoto ye bwite atasabye uwayamufotoye uburenganzira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...