Ni urubanza
rwashyikirijwe inkiko n’umufotozi Edwin
Blanco hamwe n’ikigo akorera kitwa Backgrid, bashinja Lopez gukoresha amafoto abiri atabifitiye
uburenganzira, atabisabiye uruhushya. Ayo mafoto yafashwe ubwo yari yitabiriye
ibirori byo gutanga ibihembo bya Golden
Globe 2025.
Abarega bavuga ko uyu muhanzikazi yasangije ayo mafoto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, akayashyiraho ibirango by’abamwambitse imyenda n’imitako, mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa byabo no guteza imbere izina rye.
Ibi byatumye bamurega kugira uruhare mu kurengera umutungo bwite w’uwafashe amafoto,
bityo bakamusaba indishyi igera ku 300,000$,
ni ukuvuga akabakaba miliyoni 400
z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri ayo mafoto yashyize
ku rubuga rwe, imwe yayiherekesheje amagambo agira ati: “GG Weekend Glamour”, asobanura uburyo yari yambaye mu mpera
z’icyumweru cyari kirimo ibirori bya Golden Globe.
Si ubwa mbere Jennifer
Lopez avuzwe muri dosiye nk’iyi, kuko mu mwaka wa 2019 na 2020, na
bwo yarezwe n’abandi bafotozi bamushinjaga gusakaza amafoto yafashwe
n’ababifitiye uburenganzira, atabanje kubasaba uruhushya.
Jennifer Lopez arashinjwa gushyira hanze amafoto ye bwite atasabye uwayamufotoye uburenganzira