Jehovah Jireh yateguye igiterane gikomeye “Imana Iratsinze" kizabera i Rubavu

Iyobokamana - 13/08/2026 3:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Jehovah Jireh yateguye igiterane gikomeye “Imana Iratsinze" kizabera i Rubavu

Korali Jehovah Jireh yamamaye mu ndirimbo "Gumamo" yateguye igiterane cy'iminsi ibiri yise “Imana Iratsinze Live Concert – Season III”, kizabera kuri Stade Umuganda i Rubavu ku wa 22 na 23 Kanama 2026.

Perezida wa Korali Jehovah Jireh, Haragirimana Fabien, avuga ko izina “Imana Iratsinze” ryatoranyijwe hashingiwe ku myemerere yabo ko ubuzima bw’umukristo bushingiye ku ntsinzi ya Kristo. Ati: “Buriya dutuye mu butsinzi bwa Kristo. Yaratsinze, uyu munsi iratsinze, n’ejo izatsinda, n’igihe kizaza izatsinda. Ibyo dukora byose, kugira ngo bikunde, ni ubutsinzi bw’Imana.”

Yakomeje avuga ko no mu buzima bwa buri munsi, ibintu abantu benshi bashobora gufata nk’ibisanzwe na byo babibona nk’ibimenyetso by’ubutsinzi bw’Imana. Ati: “Umwanzi satani ahora aduhiga, ntajya atwifuriza ubutsinzi. Impamvu atadufatisha ni ubutsinzi bw’Imana. Iyo turyamye tukabyuka, ibyo byose ni ubutsinzi bw’Imana.”

Igiterane kizaba mu minsi ibiri

“Imana Iratsinze Live Concert – Season III” izaba ku wa 22 no ku wa 23 Kanama 2026, kuri Stade Umuganda i Rubavu. Stade izajya ifungurwa guhera saa tanu, mu gihe igiterane ubwacyo kizajya gitangira saa saba kuri iyo minsi yombi.

Vice Perezida wa Korali Jehovah Jireh, Desire Bazirehe, avuga ko imyiteguro igeze kure, nubwo hari ibitararangira. Ati: “Imyiteguro irakomeje kandi ibikenewe byose bari kubishyira ku murongo kugira ngo igiterane kizagende neza.”

Jehovah Jireh ntizaba iri yonyine kuri Stade Umuganda, izafatanya n’amakorali n’amatsinda yo kuramya akorera mu Karere ka Rubavu, arimo: Korali Bethel y’i Gisenyi, Korali Bethlehem, Worship Team ELI-ROI yo muri ADEPR Gisenyi, n’Abavugabutumwa n’abakozi b’Imana batandukanye.

Mu bavugabutumwa bateganyijwe harimo Rev. Pasteur Binyonyo Mutware Jeremie, Rev. Pasteur Nimuragire JMV na Senior Pastor Ndayizeye Isaie. Abazitabira bazabona umwanya wo kuramya no kumva ubutumwa bw’Imana. Visi Perezida ati: “Yewe! Umuntu wese uzaza, azahahembukira.”

Abaririmbyi ba Jehovah Jireh bariteguye

Beula Sergine, umuririmbyi muri Jehovah Jireh, avuga ko abaririmbyi biteguye mu buryo bubiri: ku mubiri no mu mwuka. Ku bijyanye n’imyiteguro y’umubiri, yavuze ko harimo gusubiramo indirimbo bazaririmba, gukora repetitions nyinshi no kwitegura ibyo bazakora imbere y’abazitabira.

Ku ruhande rw’umwuka, avuga ko abaririmbyi bari kwibanda ku gusenga no gutegura imitima yabo kugira ngo bazakore igikorwa cyo kuramya Imana bafite ukwizera. Ati: “Ni ugusenga no kwitegura neza, batoza umutima no kuwutegurira kuzakira Imana kuri uriya munsi, kwihatira kugira ukwizera kugira ngo intsinzi y’Imana izaganze.”

Ni iki gitandukanya Season III n’izabanje?

Perezida wa Jehovah Jireh, Haragirimana Fabien, avuga ko uko igiterane kigenda gisubirwamo, ari na ko ubunararibonye n’imbaraga by’abagitegura bigenda byiyongera.  Ati: “Birumvikana kuko buriya iyo ugitangira, uba ugifite intege nke, uhuzagurika. Uko ugenda usubiramo rero imbaraga ziriyongera, ibintu bikarushaho kuba byiza.”

Avuga ko bizeye ko Season III izaba ifite umwihariko, cyane cyane ko izabera i Rubavu, hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ati: “Tugiye hafi y’i Goma, hazaba harimo n’abaturanyi bacu. Uwo ni umwihariko ukomeye cyane.”

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2026 kuri Dove Hotel ku Gisozi, Jehovah Jireh yatangaje ko izaririmba zimwe mu ndirimbo zayo zizwi cyane, ndetse ko izanyura mu ndirimbo zitandukanye yakoze kuva yatangira umuziki.

Iyi korali ivuga ko idategereje abantu bo muri Rubavu n’Intara y’Iburengerazuba gusa. Batumiye abantu baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda, barimo abo mu Mujyi wa Kigali, mu Majyaruguru, mu Majyepfo n’ahandi.

Bati: “Abantu bose bumva ururimi tuvuga turabatumiye muri rusange. Abanya Kigali turabatumiye, abantu bo mu gace k’Iburengerazuba turabatumiye, mu Majyaruguru, mu Majyepfo n’ahandi hose, turabatumiye, muzaze twifatanye.”

Banatumiye kandi abaturanyi bo muri Congo, bavuga ko Jehovah Jireh yateguye n’indirimbo ziri mu Giswayili.

Igiterane gifite n’umurongo wo gufasha abatishoboye

Uretse kuramya no kubwiriza ubutumwa bwiza, iki giterane gifite n’igice cy’ubufasha mu mibereho y’abaturage. Bazafasha abatishoboye aho bazatanga isakaro n’ibindi bikoresho bigamije gufasha abantu bafite ibibazo by’imibereho. 

Ibi bijyanye n’umurongo wa Jehovah Jireh wo guhuza umurimo w’ubutumwa n’ibikorwa bifasha abaturage.

Igiterane kandi kigamije gutanga ubutumwa ku rubyiruko n’abandi baturage ku kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi, inda ziterwa abangavu n’izindi ngeso zishobora kubangamira ubuzima rusange, ndetse no gushishikariza abantu kugira ubuzima buzira umuze.

Abarenga 20,000 bazitabira

Hateganyijwe ko abarenga 20,000 bazitabira iki gikorwa, baturutse mu Rwanda no mu bihugu by’ibituranyi. Perezida wa Jehovah Jireh avuga ko imyiteguro myinshi ishingiye ku kuba igiterane atari igitaramo cy’umuziki gusa.

Avuga ko ari ahantu abantu bahurira, bamwe bakaza kuruhuka, abandi bakaza gushaka Imana no kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Ni yo mpamvu avuga ko bari gusenga cyane kugira ngo abazitabira bazahakure amahoro, ibyishimo n’agakiza.

Jehovah Jireh imaze kugera hafi mu turere twose tw’u Rwanda

Jehovah Jireh ivuga ko urugendo rwayo rwo gukora ibiterane, kuririmba, no kubwiriza hirya no hino mu gihugu rwabagejeje mu turere 28 kuri 30 tugize u Rwanda.

Bavuga ko Rutsiro na Nyaruguru ari two turere gusa itarageramo, ariko ko bizeye ko na two bazageramo mu gihe kiri imbere. Bati: “Turimo kubipanga. Buriya wenda mu mwaka utaha bashobora kutwitega bakazatubona.”

Kubera ko igiterane kizaba mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Jehovah Jireh Junior, ishami ry’abana rya korali, na ryo riteganyijwe kugira uruhare mu gikorwa. Abana bazafasha mu bikorwa bitandukanye birimo protocol n’ibindi bikorwa bizakenerwa mu mikorere y’igiterane.

Korali Jehovah Jireh ni imwe mu makorali ya Gospel azwi mu Rwanda. Yashinzwe mu 1998, itangijwe ahanini n’abahoze ari abanyeshuri ba Kigali Independent University (ULK), kandi ikorera mu muryango wa ADEPR.

Mu myaka yakurikiyeho, yakomeje kwaguka no kumenyekana binyuze mu ndirimbo zirimo “Gumamo”, “Turakwemera” na “Umukwe araje”, ndetse no mu bitaramo n’ibikorwa byayo byo mu gihugu.

Usibye umuziki, iyi korali ivuga ko yita no ku bikorwa bigamije gufasha abaturage no gutanga ubutumwa ku bibazo bibangamiye imibereho, birimo ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zangiza ubuzima.

Ubwo batangazaga bwa mbere ko igiterane kizabera i Rubavu, abaturage bo muri ako karere babyakiriye neza. Kuri bo, kuba Season III ibereye i Rubavu ni amahirwe yo guhuza Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye ndetse n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Biteganyijwe ko ku wa 22 na 23 Kanama 2026, Stade Umuganda izaba ihuriro ry’abaje kuramya no guhimbaza Imana, kumva ubutumwa, gukurikira ibitaramo by’amakorali no kugira uruhare mu bikorwa by’ubufasha.

Korali Jehovah Jireh irahamagarira buri wese kuzitabira “Imana Iratsinze Live Concert – Season III"

Perezida wa Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK Post Cepien, Haragirimana Fabien, ubwo yaganiraga n'abanyamakuru

Jehovah Jireh Choir yatangaje ko igeze kure imyiteguro y'igiterane "Imana Iratsinze" kizabera i Rubavu

Jehovah Jireh Choir igiye gukora ku nshuro ya gatatu igiterane "Imana Iratsinze" kizabera mu Karere ka Rubavu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...