Musiala w’imyaka 23, Ejo ku wa Kabiri yaguye hasi
nyuma y’iminota mike yinjiye mu kibuga asimbuye mu mukino wa gicuti Bayern
Munich yakinnye na Heidenheim mu rwego rwo kwitegura shampiyona nshya.
Ibi byabaye nyuma y’ikindi kibazo nk’iki cyari
cyamubayeho ku wa Gatandatu, ubwo na bwo yasohokaga mu kibuga nyuma yo gutakaza
ubwenge mu mukino wa gicuti Bayern Munich yakinnye na RB Leipzig i Munich.
Muri ibyo bihe byombi, abaganga ba Bayern Munich
bihutiye kujya mu kibuga kumwitaho, mu gihe bagenzi babaga bamuzengurutse
kugira ngo barinde ubuzima bwe.
Nyuma y’ibyabaye Ejo ku wa Kabiri, aho yaguye hasi ku
munota wa 69 w’umukino wabereye i Heidenheim, Musiala yatangaje ku rubuga rwe
rwa Instagram ko yamaze gusuzumwa ndetse akaba ari no kuvurwa.
Yagize ati: “Nasuzumwe nsanga mfite ibibazo by’igihe
gito kandi bimara akanya gato byo gutakaza ubwenge, bizwi nka absence seizures,
biterwa n’ikibazo cy’imikorere y’imyakura. Ibi ni byo bishobora gutera ibihe
nk’ibyo mperutse kugira, haba mu mukino twakinnye na Leipzig cyangwa ubu muri
Heidenheim.”
Musiala yavuze ko nubwo ibi bishobora gutera ubwoba ku
muntu ubibonye bwa mbere, kuri we ubu biri mu buzima bwe bwa buri munsi kandi
ari kubona ubuvuzi bukwiye.
Ati: “Nzi ko ibi bishobora gutera ubwoba iyo ubibonye
bwa mbere, ariko kuri njye ubu ni kimwe mu bigize ubuzima bwanjye bwa buri
munsi. Ndi kubona ubuvuzi bwiza bushoboka kandi mfite icyizere gikomeye.”
Uyu mukinnyi w’Ubudage kandi yahumurije abafana ba
Bayern Munich n’abandi bamuhangayikiye, avuga ko nta kindi kibazo cy’ubuzima
gikomeye ahanganye na cyo.
Musiala yavuze ko nyuma yo kuganira n’abaganga
b’inzobere no gukurikiranwa buri gihe, ari we ubwe wifuje gukomeza ubuzima bwe
busanzwe ndetse agakomeza gukina umupira w’amaguru, nyuma yo guhabwa
uburenganzira n’abaganga b’inzobere mu ndwara z’imyakura.
Ati: “Naganiriye bya hafi n’inzobere kandi tugakomeza
kuvugana buri gihe. Nari nifuje ubwanjye guhangana n’iki kibazo, kandi nyuma yo
guhabwa uburenganzira n’abaganga b’inzobere mu ndwara z’imyakura, nkomeza
kwibanda ku kintu kimfasha cyane mu gukira: gukomeza kubaho ubuzima bwanjye
busanzwe no gukora ibyo nkunda, ari byo gukina umupira w’amaguru.”
Musiala kandi yavuze ko yafashe inshingano zo
gukurikirana iki kibazo ndetse akaba yumva ari mu nzira nziza yo gukira.
Bayern Munich izatangira shampiyona y’u Budage ku wa
Gatandatu, aho izahura na Borussia Dortmund mu mukino wa German Super Cup.
Kugeza ubu, iyi kipe ntiratangaza niba Musiala azaba yemerewe gukina uwo mukino
cyangwa niba azasigara hanze kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abaganga.

Jamal Musiala amaze kugwa hasi mu kibuga inshuro ebyiri zikurikirana
