Jado Castar yashimagije Biramahire Abbedy na Djibril Ouattara-VIDEO

Imikino - 02/05/2025 7:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Jado Castar yashimagije Biramahire Abbedy na Djibril Ouattara-VIDEO

Umunyamakuru akaba n'umuyobozi wa B&B Kigali FM, Jado Castar yashimagije rutahizamu wa Rayon Sports, Biramahire Abbedy n'uwa APR FC, Djibril Ouattara bitewe n'ukuntu barimo baritwara neza.

Ibi yabigarutseho nyuma yo kuganiriza abari bitabiriye Gen-z comedy ku munsi w'ejo aho yari umutumirwa mu gace kitwa meet me to night. ‎‎Uyu munyamakuru ubimazemo igihe yavuze ko Biramahire Abbedy yaje nta cyizere bitewe n'uko atari umunyamahanga uje yakabirijwe.

‎Ati: "Abeddy ndagusabira ku Mana igukomeze cyane. Yaje nta cyizere ahabwa kubera ko atari umunyamahanga ataje yashyize 'teinture'mu misatsi  cyangwa se yatanzweho ibifaranga byinshi. Icyo ni na cyo kica abafana bo mu Rwanda ngo umuntu agomba kuza asa n’Isi n’ijuru, nabonye bamwe basigaye baza bameze nk’abakinnyi b’iteramakofe avuga indimi n’ibiki byose amafaranga yamutanzweho ubwo ni menshi cyane amatike y’indege n’ibiki". 

‎‎Yavuze ko yaje ntawe umuha agaciro ariko akaza kubona amahirwe agafatisha ndetse avuga ko aramutse ari umutoza w'Amavubi ariwe yazahamagara mbere y'abandi. Ati: "Umwana yaraje ntawe umuha agaciro bavuga bati ayo ni amubura kindi, uwo ntabwo ari we rutahizamu twari dukeneye aricecekera aragenda arakora inshuro ya mbere ntibyaza uko bigomba, aho aboneye amahirwe arafatisha. Ntabwo arinjye utoza Amavubi ariko aka kanya ubu tuvugana ari nkajye utoza Amavubi nzayahamagara nko ku wa Gatanu ku wa Mbere naba mpamagaye Abeddy".

‎‎Jado Castar ageze kuri Djibril Ouattara yavuze ko abantu bari kumunenga ko atsinda ibitego by'umutwe gusa ariko ko atewe ishema no kuba mu Rwanda hari rutahizamu nkawe. ‎Ati: "Ouattara ubu ukunengwa afite ngo atsinda ibitego by'imitwe gusa ariko ntewe ishema no kuba mu Rwanda hari rutahizamu nka Ouattara. Uretse no kuba atsindisha umutwe nashaka atsindishe umusatsi, amenyo n’ibindi byose bishoboka gutsindisha we apfa gushyiramo ahongaho". 

‎Yakomeje agira ati: "Aba basore babiri mu mikino 10 ushize urareba ugasanga bafite ibitego 8 ahangaha urwego twaba turiho rwose rw’umupira w’amaguru mbakuriye ingofero. Abeddy ndabizi ni umukinnyi ufite inshingano ntaze kwirara ariko mbabwije ukuri ntewe ishema n’umuntu witwa Abeddy".

‎Aba bakinnyi babiri bageze mu makipe yabo mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka gusa ni bamwe muri ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi. Kugeza ubu Djibril Ouattara wa APR FC amaze gutsinda ibitego 7 muri shampiyona na 1 mu gikombe cy'Amahoro. Ni mu gihe Biramahire Abbedy wa Rayon Sports we amaze gutsinda ibitego 4 muri shampiyona na 4 mu gikombe cy'Amahoro.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...