Toyota yamuritse ku mugaragaro RAV4 nshya yo ku rwego rwa 6, imodoka ikunzwe cyane ku Isi ikaba yageze ku rwego rushya mu ikoranabuhanga no mu mikorere. Iyi RAV4 nshya izanye udushya twinshi, harimo n’urusobe rwa porogaramu nshya rwitwa Arene, ruzafasha imodoka kugendana n’ibigezweho mu ikoranabuhanga.
Iyi porogaramu yatejwe imbere na Woven by Toyota, igamije guhindura imodoka zisanzwe zifite software-defined vehicles (bivuze imodoka zigengwa na porogaramu, zishobora guhindurwa no kuvugururwa uko igihe kigenda.)
Ibikubiye muri Arene:
Kugendana n'ibigezweho (updates) hifashishijwe internet (OTA), bitagombye kujya mu igaraje.
Uburyo bushya bwo kuvugana cyangwa guha amabwiriza imodoka hifashishijwe ijwi akenshi riyobowe n’ubwenge bw’ubukorano (AI).
Guhuza telefone ebyiri icyarimwe (dual Bluetooth).
Apple CarPlay na Android Auto bihujwe n’imodoka nta nsinga.
RAV4 nshya ni yo ya mbere ikoresheje Toyota Safety Sense 4.0 (TSS 4.0), igikoresho cy’umutekano gishya kirimo:
Kugira ubushobozi bwo kubona abantu n’ibintu biri imbere ku ntera nini.
Cruise Control irushijeho kuba yitonda kandi yihuse.
Guhamagara imirongo mpuruza mu gihe habaye ibyago
Sisiteme yo guhagarika imodoka mbere y’impanuka (Pre-Collision System).
Toyota kandi ikomeje gusigasira ingufu zisubira, izana RAV4 ifite plug-in hybrid, ishobora gukora urugendo rwa kilometero 150 (mili 93) ukoresheje amashanyarazi gusa, binyuze kuri batiri nini ya 22.7 kWh.
Uruganda rwa Toyota rwaryoheje imodoka za RAV4 bongeramo ikorana buhanga ry'akataraboneka