Abinyujije ku rubuga rwa X [Twitter] kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko
isabukuru ya gahunda yo
guteza imbere uburezi bw’abakobwa ari ubuhamya bukomeye bw’ibishoboka iyo
umukobwa ahawe amahirwe yo kumurika.
Yavuze ko mu myaka 20 ishize, yishimiye kubona ukuntu abakobwa bamaze guhabwa amahirwe bagaragaje imbaraga, umuhate n’ubwitange bibereye ishema u Rwanda, yongeraho ko kubabona bakura, bagatsinda, kandi bagashimangira intego zabo byagaragaje ko ubushake buvanze n’ubufasha buhamye bishobora guhindura ubuzima.
Ati: "Kugeza ubu, abakobwa barenga 7,600 bamaze guhabwa ibihembo binyuranye muri iyi gahunda, kandi dukomeje gushimangira umuhigo wacu wo gukomeza guharanira uburezi bufite ireme ku bakobwa bose, tunubakira amahirwe ab’ibinyejana biri imbere."
Yanashimiye byimazeyo buri wese wagize uruhare mu rugendo rw’imyaka 20 yo guteza imbere uburezi bw’abakobwa, harimo abatanze umwanya wabo, umutungo, urukundo n’ubundi bufasha ubwo aribwo bwose bwasabye ubwitange.
Ubu ni ubutumwa atanze
nyuma y’uko kuwa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, muri BK Arena hizihirijwe imyaka 20 gahunda
yo guhemba Inkubito z’Icyeza,
yatangijwe hagamijwe
gushimira abakobwa babaye indashyikirwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri
abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye.
Icyo gihe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko igitekerezo cya gahunda yo guhemba abakobwa bahize abandi mu gutsinda neza, cyaturutse kuri gahunda yagutse y'Igihugu yo guteza imbere uburezi kuri bose.
Ati: "Dufashe uyu mwanya ngo dushimire ubuyobozi bw'Igihugu cyacu bwashyize imbere gahunda ya He 4She bikaba byarabaye umusemburo wo guhindura imyumvire, imitekerereze hagamijwe kuzuza ihame ry'uburinganire."
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko muri iki gihe Isi yabaye umudugudu ndetse ibintu bisa n'aho byoroshye ariko amahirwe ahabwa urubyiruko, abasore n'abakobwa, akwiye kujyana n'indangagaciro.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ushyigikiye umukobwa aba ashyigikiye iterambere ry'umuryango wose