Ni inkuru itunguranye kuko yari yatangiye koroherwa ndetse no ku munsi wa Pasika yifatanyije n’abakirisito mu misa ya pasika yabereye muri Basilika ya St. Peter i Roma.
Uyu mushumba yari amaze iminsi myinshi arwaye indwara z’ubuhumekero zamuzahaje ariko abari bamuri hafi bakaba bemezaga ko atangiye koroherwa gake gake nubwo mu misa ya pasika yaje asunikwa mu kagare.
Bigenda gute iyo papa yitabye Imana?
1. Kwemeza urupfu no gutangira imihango y'i Vatican
Umukardinali Camerlengo (ubu ni Kevin Farrell) ni we wemeza urupfu rwa Papa, agasiba ikimenyetso cy’ubutegetsi bwe (urugero: Fisherman’s Ring), agafunga ibiro bye, kandi agatangiza imihango yo kumuherekeza.
2. Igihe cya Sede Vacante
Ni igihe Kiliziya iba itagira Papa. Muri icyo gihe, Inama y’Abakardinali (College of Cardinals) ifata inshingano z’ubuyobozi bw’ingenzi ariko ntishobora gufata ibyemezo bikomeye kugeza hatowe undi Papa.
3. Gushyingura no kwibuka
Papa Francis yasabye gushyingurwa muri Basilika ya Santa Maria Maggiore i Roma, mu isanduku isanzwe, atandukanye n’umuco wo gushyingurwa muri Crypt ya St. Peter’s Basilica i Roma.
4. Gutegura no gukora Conclave
Hashize iminsi 15 kugeza 20 nyuma y’urupfu rwa Papa, Abakardinali batarengeje imyaka 80 bateranira muri Chapelle Sistine kugira ngo batoranye Papa mushya. Batora mu ibanga kugeza umuntu umwe abonye amajwi 2/3. Mu gutora, iyo bamubonye, umwotsi usohoka uba wererana (umweru), naho iyo batamubonye, uba umukara.
Mu gutora Papa, abakaridinari bemewe baba bari muri Conclave iba mu nzu ya Sistine Chapel (Chapelle Sistine) i Vatican hanyuma bakabamo kugeza batoye Papa kandi nta wemerewe gusohoka cyangwa kwihuza n’ibiri kubera hanze y’icyo cyumba.
5. Gutangaza Papa mushya
Iyo habonetse Papa mushya, atangazwa ku mugaragaro n’umwe mu bakardinali agira ati: "Habemus Papam!" ("Dufite Papa!"). Papa mushya ahita agaragara ku idirishya rya St. Peter maze agatanga umugisha wa mbere ku bitabiriye uwo muhango, Urbi et Orbi.