Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yavuze ko amasezerano u Rwanda rwagiranye na Congo ahari ndetse ko u Rwanda rwo ruzakora ibyo rwemeye uko bishoboka. Ati: "Amasezerano yo arahari, mu masezerano hari ibyo abayashinzwe bemera gukora buri umwe ku giti cye cyangwa bemera gukorana hamwe.
Ntabwo rero iteka abantu bose bakoresha ukuri cyangwa bavugisha ukuri no mu byo bemeye ku mugaragaro ariko navuga ko ku ruhande rw'u Rwanda tuzakora ibyo twemeye uko bishoboka ariko bimwe bihera no ku by'abandi bakora twemeranyije."
Yavuze ko Congo nidakora ibyo bemeranyijweho bizagira ingaruka no kubyo u Rwanda rukora. Ati: "Iyo badakoze ibyo twemeranyije ubwo birumvikana ko bigira ingaruka ku byo natwe tugomba gukora kuko twemeye kubikora kandi tuzabikora ari uko n'abandi bujuje uruhande rwabo."
Perezida Kagame yavuze ko iby'aya masezerano nibidakora hazashakishwa ubundi buryo ndetse ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde umutekano w'abaturage barwo.
Ati: "Ibi nibidakora tuzakomeza dushakisha inzira iyo ari yo yose. Igihe inzira itaraboneka yo gukemura ibibazo uko bikwiriye kuba bikemuka, u Rwanda narwo ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde Abanyarwanda, rurinde igihugu aho kubura umutekano bitewe n'uko abandi twumvikanye batuzuza ibyabo byangombwa. Ibyo rero ni uguhora abantu bashakisha uburyo, ni byo tuzakora, ni byo tureba imbere yacu."
Ibi yabigarutseho nyuma y'uko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biheruka gushyira umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC. Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo no gusenya FDLR.
Perezida Kagame yavuze ko Congo nidasenya FDLR, u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha