Iyanya yahishuye uko yagiye ku rubyiniro nyuma y’iminota ine nyina yitabye Imana

Imyidagaduro - 14/07/2025 7:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Iyanya yahishuye uko yagiye ku rubyiniro nyuma y’iminota ine nyina yitabye Imana

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Iyanya Onoyom Mbuk, uzwi cyane ku izina rya Iyanya, yavuze uburyo yahuye n’ibigeragezo bikomeye byatumye agira ibihe bibi kurusha ibindi mu buzima bwe, aho yabuze ababyeyi be bombi ndetse n’umuvandimwe we mu gihe kitageze no ku myaka ibiri.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Hero Daniels, Iyanya yavuze ko se yapfuye hashize icyumweru kimwe gusa ngo asinyire amasezerano y’akazi mu muziki, na ho mukuru we yitaba Imana akimara gukora indirimbo ye ya mbere.

Yakomeje avuga ko nyina yitabye Imana ku munsi yari afite igitaramo, ndetse igihe yari inyuma y’urubyiniro yitegura kuririmba, ari bwo yamenyeshejwe inkuru y’incamugongo.

Yagize ati: “Igihe cyambabaje kurusha ibindi mu buzima ni igihe natakaje abantu batatu bo mu muryango wanjye mu gihe kitarenze imyaka ibiri. Papa yitabye Imana habura nk’iminsi irindwi cyangwa umunani ngo nsinyire amasezerano ya mbere mu muziki. Nkimara gutangira gukora, mukuru wanjye na we yarapfuye. Nyuma gato, mama na we yaratabarutse."

Yakomeje agira ati: "Umunsi mama yapfiriyeho, nari mfite igitaramo. Nari ndi inyuma y’urubyiniro (backstage) niteguye gusohoka. Haburaga iminota ine gusa ngo njye ku rubyiniro. Umuvandimwe wa mama yakomeje kumpamagara. Nkimwitaba, ambwira ko ‘Mama yapfuye’. Nubwo nari mbabaye cyane, narihanganye ndaririmba.”

Iyanya yavuze ko ibyo bihe byamwigishije gukomera, no gukunda cyane ibyo akora kuko yabonye ko ubuzima bushobora guhinduka umunsi uwo ari wo wose. Yongeyeho ko kuririmba muri ibyo bihe bitoroshye byamubereye uburyo bwo kwisohora mu gahinda no gukomeza urugendo rwe rwa muzika.

Iyanya yavuze uko yamenyeshejwe ko umubyeyi we yitabye Imana nyamara ntibimubuze gukomeza igitaramo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...