Itsinda Kneecap ryanenzwe ku bwo kwibasira Amerika ku rubyiniro rwa Coachella

Imyidagaduro - 25/04/2025 7:46 AM
Share:
Itsinda Kneecap ryanenzwe ku bwo kwibasira Amerika ku rubyiniro rwa Coachella

Itsinda ry’abaraperi bakomoka muri Ireland y’Amajyaruguru rizwi nka Kneecap, ryatangaje ko ryakoze igikorwa cyari kigamije gukangurira isi guhagarika ubwicanyi bukorerwa abaturage ba Palestine, ubwo ryari mu gitaramo cya Coachella cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 18 Mata 2025.

Abaraperi Mo Chara, Móglaí Bap na DJ Próvaí bagize itsinda rya Kneecap, mu ndirimbo zabo bakoresheje amagambo arimo uburakari bwinshi, bashyira ku byapa byari ku rubyiniro amagambo nk’“Israel iri gukora Jenoside” ndetse na “US funds genocide”, bashimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika igomba guhagarika inkunga iha Israel.

‎Iki gikorwa cyateje impaka ndende mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Sharon Osbourne, umugore w’umunyamuziki Ozzy Osbourne, yahise ashinja Kneecap kwigisha urwango no gushyigikira iterabwoba, ndetse asaba ko bamurwa viza zabo zo gukorera muri Amerika.

‎Mu kiganiro Mo Chara yagiranye n’itangazamakuru, yagize ati: “Amagambo si urugomo. Kwica abana 20,000 ni ho urugomo ruri.” Yongeyeho ko nta rwego na rumwe rwagombye guceceka mu gihe abantu barimo bicwa, asaba abahanzi n’abakunzi b’umuziki kugira uruhare mu kwamagana iyo Jenoside.

‎Nk’uko byatangajwe na The Guardian, Kneecap bavuze ko ubutumwa bwabo bwari uburyo bwo gukoresha umuziki nk’intwaro y’ukuri n’ubutabera. Bavuze ko batazihanganira gutotezwa n’abantu bafite izina rikomeye mu itangazamakuru cyangwa mu buhanzi bashaka kubacecekesha.

‎Kneecap ni itsinda rizwiho kwivanga cyane muri politiki, rikaba ryaragiye rishyigikira ibikorwa byo kurengera impunzi za Palestine, ndetse no gukoresha ibendera rya Palestine mu bitaramo byabo.

‎Nubwo hari benshi babagabyeho ibitero by’amagambo, abanyarwanda benshi bashimye ubutwari n’ubuhanga bwabo bwo gukoresha urubuga rwabo rwa muzika nk’ikiraro cyo kugeza ku isi amajwi y’abatabasha kwivugira. Amatike y’ibitaramo byabo muri Amerika no muri Canada yakomeje kugurishwa cyane, ikimenyetso ko hari abashima ubutumwa batambutsa.

Itsinda ry’abaraperi bakomoka muri Ireland y’Amajyaruguru rizwi nka Kneecap


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...