Iri
torero ryemeje ko rizitabira kiriya gitaramo mu rwego rwo gutanga umusogongero
w’ibyo bitegura kwerekana mu gitaramo gikomeye bise ‘Tubarusha Inganji’ kizaba
ku wa 1 Kanama 2025, kiri no mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuganura.
Ni
igitaramo cya munani Inganzo Ngari rigiye gukora kuva ryatangira mu 2006,
kikazaba kirimo umwihariko wihariye kuko kizabanziriza icy’umwaka utaha (2026)
bazakora mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’itorero.
Mu
kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda.com, Umuyobozi wa Inganzo Ngari, Nahimana
Serge, yavuze ko bahisemo insanganyamatsiko ‘Tubarusha Inganji’ mu rwego rwo
kwerekana ibigwi by’u Rwanda, n’urugendo rw’iterambere rwagezweho binyuze mu
Leta y’Ubumwe.
Yagize
ati: “Impamvu twise igitaramo ‘Tubarusha Inganji’ ni uko gishingiye ku bigwi
by’igihugu cyacu, aho tuzerekana uko u Rwanda rwagiye rwigobotora ibibazo
bitandukanye, rubikesha Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ibyo bikabyara
intsinzi.”
Yongeyeho
ati: “Ikindi ni ukwerekana urugendo rw’Abanyarwanda, kuva mu mwijima tugana ku
Rwanda rufite icyerekezo – ubu n’ejo hazaza.”
Itorero
Inganzo Ngari ryashinzwe mu 2006 rifite intego yo guteza imbere no gusigasira
umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, indirimbo n’imyambaro gakondo.
Riri
mu matorero akunzwe cyane kubera ubuhanga n’ubushishozi mu mbyino z’abasore
n’abakobwa, ndetse no kugaragaza umuco w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Bamaze
gukora ibitaramo bikomeye birimo: ‘Inganzo Twaje’ (2009), ‘Umuco Kagozi ka
Bugingo’ (2010), ‘Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa’ (2011), ‘Inzira
ya Bene u Rwanda’ (2013), ‘Ruganzu I Bwimba’ (2015), ‘Urwamazimpaka’ (2018),
ndetse na ‘Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’ (2023).
Bakoze
ingendo z’ubuhanzi hirya no hino ku isi harimo Uburayi, Amerika n’ahandi,
bakaba barigeze no kugaragara muri FESPAD (Festival Panafricain de Danse),
rimwe mu maserukiramuco akomeye muri Afurika.
Inganzo
Ngari ntirisigara mu mbyino gusa, ahubwo rinazwiho kuririmba indirimbo
zishingiye ku muco n’uburage bw’abakurambere.
Bagiye
bagaragara mu bitaramo by’abahanzi bakomeye nka Cécile Kayirebwa, Intore
Masamba n’abandi, aho bafasha gususurutsa abantu binyuze mu mbyino z’umwimerere
no mu myambaro yerekana iterambere ry’umuco nyarwanda.
Binyuze
mu kwitabira Gen-Z Comedy, iri torero rirashaka kwegera urubyiruko no kurushishikariza
gukunda umuco, ndetse no kubatumira ku mugaragaro mu gitaramo gikomeye
‘Tubarusha Inganji’.
Iki
gitaramo cya 1 Kanama 2025 kitezweho kwerekana inzira y’ubutsinzi
bw’Abanyarwanda, umuco wabo, n’imbaraga z’ubufatanye bwubatse igihugu. Kizabera
ahantu habereye ibiganiro n’ibirori byinshi by’ingenzi—Camp Kigali, kandi
kizahuza abahanzwe amaso n’umuco n’iterambere ryawo.
Inganzo Ngari bagiye gutanga umusogongero w'igitaramo cyabo ‘Tubarusha Inganji’ muri Gen-z Comedy
Abagize
Itorero Inganzo Ngari berekana imbyino z’umuco nyarwanda zigaragaza ibigwi by’u
Rwanda
Uko
intambwe ijya imbere: Inganzo Ngari mu myambaro gakondo itatse ubwiza bw’umuco
Abasore n’inkumi bo muri Inganzo Ngari bigaragaza mu mbyino z’amateka n’ubutwari bw’u Rwanda