Ni itangazo
rigira riti: “Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda , Arikiyepiskopi wa
Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda afatanyije
n'Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda ababajwe no kubikira abakirisitu bose mu
Rwanda urupfu rwa Papa Fransisiko, Umwepisikopi wa Roma umushumba wa Kiliziya
Gatolika ku isi, watabarutse mu gitondo cy'itariki 21/04/2025, ku isaha ya saa
moya n'iminota 35, i Roma mu Butaliyani.”
Itangazo rikomeza
rivuga ku buzima bwa Papa n’urugero asigiye Kiliziya, rigira riti: “Mu buzima
bwe bwose yakoreye Nyagasani na Kiliziya, arangwa cyane no gukunda abantu bose
cyane cyane abakene, intamenyekana n'abari mu kaga. Adusigiye urugero rwiza
rw'umwigishwa w'ukuri wa Yezu. Turagije Roho ye urukundo n'impuhwe by Imana.”
Inama y’Abapisikopi
Gatolika mu Rwanda kandi, irasaba amaparuwasi Gatolika yose yo mu Rwanda kuvuza
inzogera zimenyekanisha icyunamo. Irasaba kandi muri buri Diyosezi gushyiraho
gahunda yo kumusabira kugeza ashyinguwe. Ikomeje kandi abakirisitu bose
n'abandi bantu b'umutima mwiza binjiye mu cyunamo kubera urupfu rwe.
Itangazo
risoza rigira riti “Turangamiye twese Kristu wazutse.” Ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro
Antoni Kardinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama
y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda.

