Ni
icyemezo cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga n’imbuga mpuzabantu, ariko
cyanabaye isomo rikomeye ku yindi miryango myinshi ishingiye ku myemerere.
Iri
tangazo ryagaragaje ko Grace Room yakoraga ibikorwa bifite isura
y’itorero—harimo amateraniro ya buri cyumweru, abayoboke bahoraho n’ibiterane
binini—nyamara yanditswe nka Minisiteriya.
RGB
yabonye ko ibyo bikorwa bitajyanye n’intego yandikishijwemo, ifata icyemezo cyo
kuyihagarika no kuyambura ubuzima gatozi.
Iri
tangazo rigira riti "Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) ruramenyesha
abantu bose ko rwambuye icyemezo cy'ubuzimagatozi Grace Room nka Minsiteriya ihuriwemo
n'indi miryango kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize
n'imikorere by'imiryango ishingiye ku myemerere."
Rikomeza
rigira riti "Grace Room yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusenga,
bikaba bihabanye n'ibikorwa ndetse n'intego z'iyi Minisiteriya nk'uko
bigaragara mu mategeko shingiro yayo."
Amabwiriza
ya RGB yagiye hanze ku wa 10 Werurwe 2025, agaragaza ko imiryango ishingiye ku
myemerere mu byo isabwa harimo:
-Gukorerwa
igenzura ku ihererekanywa ry'amafranga ashobora guteza ingaruka ikomeye.
-Gutanga
raporo ku bikorwa by'imari bicyemangwa.
-Gucisha
amafaranga kuri konti za banki n'ibigo by'imari byemewe n'amategeko.
-Gukumira
ihererekanya ry'amafaranga mu ntoki.
-No
gukorerwa igezura ryigenga n'ababyemerewe, ryamenyeshejwe cyangwa ritunguranye.
-Kwishyura
leta miliyoni 2 FRW adasubizwa ku ishaka guhabwa ubuzimagatozi.
Aya
mabwiriza avuga ko umuryango ushingiye ku kwemera utanga raporo ijyanye
n'amafaranga yakusanyijwe mu biterane, "n'inkunga wakira igihe cyose"
irenze umubare wagenwe hashingiwe ku itegeko ryerekeye gukumira no guhana
iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry'intwaro
za kirimbuzi. Iryo tegeko mu bihano riteganya harimo ihazabu ihera kuri
miliyoni 3 Frw kuzamura.
Mu
gihe amadini n’imiryango ya Gikirisitu ikomeza kwiyongera, ni ingenzi kumenya
itandukaniro riri hagati y’Itorero na Minisiteriya. Si amagambo gusa abigira
atandukanye, ahubwo ni imiterere, imikorere n’inshingano bifite uruhare runini
mu gushyira umurongo mu bikorwa by’iyobokamana.
Itorero
ni umuryango w’iyobokamana uhuza abantu bafite imyemerere imwe, bafite icyicaro
kizwi, ubuyobozi buhamye, gahunda zihoraho z’amasengesho n’ibikorwa bifasha
abayoboke bayo mu mibereho ya buri munsi, haba mu buryo bw’umwuka no mu
mibereho rusange.
Itorero
rigira ubuzima buhoraho: rifite abayoboke bamenyerewe, rikusanya amaturo
n’imisanzu, rigira gahunda y’iteraniro ya buri cyumweru ndetse n’ibikorwa
bifatika bigaragaza ko rifite umurongo nk’umuryango mugari w’iyobokamana.
Minisiteriya
(Ministry) yo ni umuryango w’ivugabutumwa wihariye ushingiye ku ntego runaka:
nko kwamamaza ubutumwa bwiza, gukora ibikorwa by'iterambere, gufasha abatishoboye,
cyangwa gufasha amatorero mu buryo bw’inyongera.
Minisiteriya ntigira abayoboke bahoraho nk’itorero, ntigira gahunda zihoraho
y’iteraniro ya buri cyumweru, ntigira urusengero cyangwa icyicaro gikomeye gihoraho,
kandi akenshi iba iy’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu bafite
umuhamagaro wihariye.
RGB
ishimangira ko umuryango uwo ari wo wose ushingiye ku myemerere ugomba gukorera
mu murongo ujyanye n’intego yawandikishijemo. Iyo bibaye ngombwa guhindura
intego cyangwa kwagura ibikorwa, bisaba kubisabira uburenganzira bushya, bitaba
ibyo, bikaba ari ugukora binyuranyije n’amategeko.
Kuba
Grace Room yarakoze nk’itorero kandi ari Minisiteriya byatumye ihagarikwa, biba
isomo rikomeye ku yindi miryango ikora ibikorwa bijya kumera nk’iby’itorero nyamara
itabyemerewe n’amategeko.
RGB
yahaye andi matorero n’amaminisiteriya ubutumwa burimo gukorera mu mucyo,
gusubira ku ntego batangiranye, no gukorana n’inzego za Leta igihe bagize
impinduka mu mikorere yabo.
Hari
abavugabutumwa bamenyekanye ku rwego mpuzamahanga bagaragaje itandukaniro riri
hagati y’Itorero (Church) na Minisiteri (Ministry).
Umwe
muri bo ni Dr. Francis Bola Akin-John, umwigisha w’ivugabutumwa bwiza ukomoka muri
Nigeria, wibanda ku myigishirize y’itorero n’imiyoborere yaryo.
Mu
kiganiro cye cyiswe “Difference Between Church & Ministry”, Dr. Akin-John
asobanura ko Itorero ari umuryango w’abemera bafite icyicaro kizwi, ubuyobozi
buhamye, gahunda zihoraho z’amasengesho n’ibikorwa bifasha abayoboke bawo mu
mibereho ya buri munsi, haba mu buryo bw’umwuka no mu mibereho rusange.
Avuga
ko Minisiteri ari umuryango w’ivugabutumwa wihariye ushingiye ku ntego
runaka: nko kwamamaza ubutumwa bwiza, gukora amasengesho rusange, gufasha
abatishoboye, cyangwa gufasha amatorero mu buryo bw’inyongera.
Grace Room yashinzwe na Pasiteri Julienne Kabirigi Kabanda mu 2018, yafungiwe ibikorwa nyuma y’imyaka 7 mu rugendo rw’ibivugabutumwa hirya no hino mu gihugu
Ku wa 10 Gicurasi 2025, RGB yatangaje ko yambuye icyemezo cy’ubuzimagatozi Grace Room nka Minisiteriya ihuriwemo n’indi miryango kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere
Mu bihe bitandukanye, Grace Room yakoze ibiterane nyobokama byahuje ibihumbi by’Abakristu biganjemo urubyiruko