Israel yatangiye guhamagara bamwe mu basirikare bavuye mu nshingano bitegura ibitero bishya

Hanze - 05/05/2025 7:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Israel yatangiye guhamagara bamwe mu basirikare bavuye mu nshingano bitegura ibitero bishya

IDF yatangiye guhamagara abasirikare bavuye mu kazi kugira ngo bitegure urugamba rushya iki gihugu giteganya kurwana mu minsi micye iri imbere.

Igisirikare cya Isiraheli cyatangiye guhamagara ibihumbi by’abasirikare bavuye ku mirimo (reservists) mu rwego rwo “gukaza no kwagura” ibikorwa bya gisirikare muri Gaza.

Igisirikare cya Isiraheli (IDF) cyatangaje ko kiri “kongera igitutu” kugira ngo gishobore kugarura abantu bafashwe bugwate bari muri Gaza, ndetse no gutsinsura abarwanyi ba Hamas.

Abanenga ibi bikorwa bavuga ko intambara yongeye kubura umutwe nyuma y’uko amasezerano y’agahenge adatanze umusaruro bituma benshi bibaza kandi ku ntego nyazo za Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu muri uru rugamba.

Nk’uko biri muri iyo gahunda, igisirikare cyavuze ko kigiye gukorera no mu bindi bice bishya, ndetse kigasenya burundu ibikorwa remezo byose biri hejuru no munsi y’ubutaka bya Hamas.

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Isiraheli yemeza ko Inama y’Umutekano y’Igihugu yamaze kwemeza iryo tegeko ryo kwagura ry’ibikorwa bya gisirikare muri Gaza.

Ariko amakuru atangazwa aravuga ko ibyo bikorwa bitazatangira mbere y’uko Perezida Donald Trump agirira uruzinduko muri uwo murwa mu cyumweru gitaha.

Imiryango itanga ubutabazi, yatangaje ko hari ibura rikabije ry’ibiribwa, amazi meza n’imiti, ivuga ko iyo politiki ari iyo kwicisha abaturage inzara, ikaba ishobora no gufatwa nk’icyaha cy’intambara (icyaha Leta ya Isiraheli ihakana rwose).


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...