Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2018 ni bwo iki gikorwa cyabaye, kibera mu mudugudu wa Buhoro mu kagali ka Kibenga mu murenge wa Ndera ho mu karere ka Gasabo kikaba cyaranzwe n’imirimo y’amaboko irimo kwimura uyu muryango,gucukura umusingi,guconga amabuye,kubumba amatafari n’ibindi byakozwe n’itsinda ry’urubyiruko rugize umuryango Israel Mbonyi Foundation w'abakunzi b'ibihangano by'umuhanzi Israel Mbonyi. Muri iki gikorwa hari hari n'abafundi bapatanye kuzakurikirana ibikorwa by’isana ry’iyi nzu kurinda birangiye.



Buri wese yitangaga mu mbaraga ze





Isima zo gukoresha muri uyu muganda

Hano bacongaga amabuye yo kubakisha


Umuhanzi Israel Mbonyi mu mirimo itandukanye y'imbaraga


Gukata urwondo

Aimable Twahirwa mu gikorwa cyo gucukura umusingi


Bacishagamo bagafata udufoto











Guhuza urubyiruko rungana gutya mu bikorwa nk'ibi ntibiba byoroshye hafashwe amafoto menshi y'urwibutso

Iyi nzu uyu muryango wayibagamo imeze itya mu mujyi wa Kigali

Ubwiherero bwabo ni gutya bwari bwubatse


Israel Mbonyi,Gatsinzi Jean Claude uyobora akagali ka Kibenga n'umukuru w'umudugudu wa Buhoro mu murenge wa Ndera habereye iki gikorwa bashyira ibuye ry'ifatizo kuri iyi nzu








Umuyobozi w'akagali ka Kibenga i Ndera Gatsinzi Jean Claude yishimiye cyane iki gikorwa ndetse anashimira iri tsinda ko ryahisemo kugikorera mu kagali abereye umuyobozi

Aba babyeyi bari kumwe na Israel Mbonyi nibo basaniwe inzu

Ifoto y'urwibutso i Ndera
AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com
