Isomo rya Entrepreneurship rishobora gukurwaho- Minisitiri Utumatwishima –VIDEO

Uburezi - 26/03/2025 7:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Isomo rya Entrepreneurship rishobora gukurwaho- Minisitiri Utumatwishima –VIDEO

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi isomo rya Entrepreneurship ryakurwaho rigasimbuzwa umwuga.

Ibi Minisitiri Utumatwishima  yabitangarije mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara ubwo yari yitabiriye gahunda ya [Igira ku murimo] Career Orientation Fair igamije gukangurira urubyiruko kwihangira umurimo ndetse ikaba iri gufasha bamwe muri rwo kubona ibigo byo kwimenyerezamo umwuga ndetse bakanabona akazi.

Yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi hari gutekerezwa uburyo isomo rya Entrepreneurship ryahindurwa maze umunyeshuri akiga umwuga wamufasha kwihangira umurimo mu gihe yasoje amashuri ye.

Minisitiri Utumatwishima yagize ati “Twanavuze ko tugiye gusaba Minisiteri y’Uburezi, kandi yatangiye kubitekerezaho. Rya somo ryitwa Entrepreneurship ryo muri Secondaire turashaka ko twarihindura, niba wigaga amasomo asanzwe ukongeraho umwuga nko gutera irangi, kubaza, gusudira, kubaka n’ibindi. Ibi bizagufasha mu gihe urangije amashuri yawe mu gihe utegereje kujya muri Kaminuza cyangwa kubona Kaminuza byatinda ukaba wajya aho bari kubaka ikibuga cy’indege ugasaba akazi.

  "> 


Umwanditsi:

Yanditswe 26/03/2025 7:49 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...