Mu gihe isi yose
ikomeje gutungurwa n’ibitangaza by’isanzure, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe
ubushakashatsi mu kirere (NASA) cyemeje ko ubu Isi ifite ukwezi kwa kabiri,
nubwo atari ukwezi nyakuri nk’uko twari dusanzwe tuzi ahubwo ari agace ka
asteroid kagenda mu nzira imwe n’iy’Isi, kakaba kazayikurikira kugeza mu mwaka
wa 2083.
Uko babivuga,
aka gace kitwa 2025 PN7 ni akantu gato cyane gafite uburebure bugera hafi kuri
metero 19, kakaba karabonetse hakoreshejwe telescope ikomeye yo muri Hawaii yitwa
Pan-STARRS.
Nk’uko
byatangajwe na NASA’s Center for Near-Earth Object Studies (CNEOS), ako gace
kagaragaye kagenda mu nzira ikurikira izuba kimwe n’Isi, bigatuma kagaragara
nk’aho “kazengurutse” Isi nk’uko ukwezi bisanzwe bikorwa, nubwo kagenzurwa cyane
n’imbaraga z’izuba kurusha iza gravity y’Isi ikurura ukwezi.
Abashakashatsi
bakoresheje ijambo “quasi-moon” cyangwa “quasi-satellite” kugira ngo basobanure
uko 2025 PN7 ifitanye isano n’Isi. Ibi bivuze ko atari ukwezi nyakuri
(ntikuzenguruka Isi mu buryo bwuzuye), ahubwo ari agace ka asteroid kari hafi
yacu, kagenda ku murongo ujyana n’uw’Isi igihe kirekire, bituma bigaragara
nk’aho ari ukwezi kacu gito.
Ubu
bushakashatsi buvuga ko 2025 PN7 yabonywe mu rugendo rwayo rwo kwegera Isi kuva
mu myaka yashize, kandi biteganyijwe ko izakomeza kugumana ubwo buryo bwo kuba
hafi y’Isi kugeza nibura mu mwaka wa 2083.
Si ubwa mbere
Isi igira “mini-moon”. Mu myaka yashize, abashakashatsi basanze agace kitwa
469219 Kamoʻoalewa (2016 HO3) na ko kagenda mu buryo busa n’ubwo 2025 PN7 iri
gukoresha.
Nubwo ibi bitangaje, abashakashatsi bavuga ko nta mpungenge z’umutekano zihari, kuko 2025 PN7 iri kure bihagije ku buryo idashobora guteza ibibazo cyangwa ngo ihurirane n’Isi.
Isi yungutse ukundi kwezi kwa kabiri byibuze kugeza mu mwaka wa 2083
