Iki ni igikorwa cyafashwe nk’igitangaza, kuko byari
byaramenyerewe ko Abanyamerika badatorwa kubera imbaraga nyinshi igihugu cyabo
gifite mu bya gisirikare, dipolomasi n’umuco, bityo bamwe bagatinya ko kuba
Papa byaba nk’ubundi buryo bwo guha Amerika ijambo ridakwiye muri Kiliziya.
Ariko kuri uyu munsi
udasanzwe, isi yose yarebaga mu maso ha Papa mushya, aho yagaragariye imbaga mu
idirishya ry’i Vatican, akavuga mu Gitaliyani no mu Gisupanyoli, yirinda kuvuga
ikintu cyose kijyanye n’amavuko ye yo muri Amerika. Ahubwo, yibanze ku butumwa
yageneye Diyosezi ya Chiclayo muri Peru, aho yamaze imyaka 20 nk’umumisiyoneri.
Yagize ati: “Nta bwo ari
Umunyamerika warahiriye kuba Papa. Ni umusaseridoti w’umunyamurava wakoreye
abakene, akamenya ubuzima bw’abatagira kivurira, nk’uko byatangajwe na Bishop
Robert Barron wo muri Amerika.
Akiri Cardinal
Prevost yigeze kuba Umwepisikopi muri Peru, aho yakoreye imyaka myinshi,
agahinduka n’umwenegihugu waho. Yavugaga indimi nyinshi, azi imiterere ya
Vatican, anasobanukiwe n’ukuntu ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bukora. Ibi
byose byatumye ahabwa icyizere n’abakardinali 121 bamuhisemo, nubwo ari
Umunyamerika."
Abasesenguzi bavuga ko
gutorwa kwe bishobora kuba ari ubutumwa butaziguye ku isi ya none irimo
kugerwaho n’ingaruka z’ivangura, ubuhangange bw’ibihugu bikomeye, n’ingaruka
mbi za politike y’ubuhangange.
Mu gihe ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump burimo
kwikura mu masezerano mpuzamahanga no kugabanya inkunga ku bihugu bikennye,
Papa Leo wa XIV azwi nk’uwiyemeje gufasha abakene — by’umwihariko abo muri
Amerika y’Epfo.
Gutorwa kwa Papa Leo bibaye mu gihe Amerika iyobowe na
Perezida Trump ku nshuro ya kabiri, bigatuma benshi bibaza niba hatabayeho
ubutumwa bwa politike butaziguye buvuye i Vatican. Ibi bizatuma habaho
kugereranya ubuyobozi bwa Trump na Papa Leo, cyane cyane ku ngingo zishingiye
ku bantu b’abimukira, uburenganzira bwa muntu, n’ibibazo by’ubutabera.
Nubwo Trump yatangaje ko
“gutorwa kwa Papa w’Umunyamerika ari ishema rikomeye,” bamwe mu bamushyigikiye
batangiye kugaragaza impungenge, bitewe n’uko Papa Leo ashobora gukomeza
umurongo wa Papa Francis, wagiye anenga politiki z’iyirukanwa ry’abimukira muri
Amerika.
Gutorwa kwa Leo wa XIV ni inkuru itavugwa cyane nka
politiki y’Abanyamerika, ahubwo ni inkuru y’isi yose. Ni ubuhamya bugaragaza ko
Kiliziya idashingiye ku butware bw’ igihugu, ahubwo ishaka abayobozi bafite
umutima wo gukorera abandi, aho bakomoka hose.
Mu ijambo rye rya mbere,
Papa Leo wa XIV yagize ati: “Amahoro abane namwe mwese.”