Aba banyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye bashinja ubuyobozi bw’ikigo kutita ku banyeshuri. Bavuze ko baheruka kurya ku wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2025 aho bariye ubugari n’isosi. Ni mu gihe ku wa Gatanu ho bahawe amazi ashyushye atagira isukari kandi bari bamenyereye igikoma.
Umwe mu banyeshuri yavuze ko mu bubiko harimo ubusa ndetse ko batakomeza kubaho mu buzima bumeze gutyo. Ati: ”Ububiko burimo ubusa, ntidushobora gukomeza kubaho gutya nta biryo kandi twarishyuye amafaranga y'ishuri icyumweru gishize”.
Nyuma y’uko aba banyeshuri bigaragambije, Mininisiteri y’Uburezi muri Kenya yahise ibohereza iwabo mu gihe hagishakishwa umuti w’ikibazo.
Ishuri rya Jera Mixed Secondary School ryafunze kubera inzara