Yabivuze
kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, mu gusoza inama “Cultural
Diplomacy UnConference 2025" yari ishamikiye ku iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival ryabereye
muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iki
gice cy’ibiganiro cyongewemo mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’ubuhanzi
n’umuco mu guhuza amahanga, kubaka amahoro n’ukuri mu mvugo n’ibikorwa, ndetse
no guteza imbere ubusabane bw’amahanga binyuze muri dipolomasi ishingiye ku
muco.
Mu
butumwa bwe bwuje icyizere, Sandrine Umutoni yashimangiye ko u Rwanda rwubatse
inzira y’ubumwe ruvuye mu mateka akomeye, kandi ko ubu rufite intego yo
guharanira amahoro, iterambere n’ubumuntu biciye mu buhanzi n’umuco.
Yavuze
ati “Mu Rwanda, twarasobanukiwe kandi twubaha imbaraga z’uruhare rw’umuco.
Binadufasha guhangana n’inkovu z’amateka, tukubaka icyizere gishya, ndetse
tukongera kuvuga inkuru zacu, mu ijwi ryacu.”
Yashimiye
byimazeyo abagize uruhare mu kwigisha abandi binyuze muri gahunda “Explore
Cultural Diplomacy Certificate Program”, aho yagaragaje ko ari bo “bubatsi
b’inkuru nshya y’u Rwanda ku rwego rw’isi.”
Ati
“Mubaye ibimenyetso bifatika by’uko gusangira ubumenyi bishingiye ku muco no ku
buhanga ari igikoresho gikomeye mu kurinda umurage w’igihugu. Kandi igihugu
cyanyu.”
Yavuze
ko ibiganiro byabaye muri iyi nama byagaragaje ko dipolomasi y’umuco atari
amahitamo y’abifite, ahubwo ari “ejo hazaza h’umugabane wacu.”
Yagize
ati: “Mu biganiro by’ingenzi byabaye, dushishikarijwe gukomeza kurinda no
kubungabunga umuco wacu, ariko kandi tugaharanira ko uko tubyitwaramo
bishingira ku nyungu z’ubukungu n’imiyoborere, kubera ko umuco ushobora
guhindura ibihugu n’imibereho yabyo.”
Mu
magambo ye y’ihumure kandi atanga icyerekezo, yagize ati: “Mu Kinyarwanda
tuvuga ngo ‘Umuco ni wo murage wacu’. Dufite inshingano yo kuwurinda, kuwuteza
imbere no kuwusigasira, ku nyungu z’ejo hazaza h’amahoro.”
Sandrine
Umutoni yasabye abari aho gutekereza ku ruhare rwabo mu guhindura isi, abibutsa
ko: Bagomba gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buryo buboneye, bagateza
imbere ubuhanzi bwabo.
Bagomba
kurinda imico n’imivugo gakondo, kugira ngo abazabakomokaho bazarusheho
gusobanukirwa n’ubutunzi bwihishe muri byo.
Bagomba
guhindura imitekerereze n’imikorere isanzwe hagati y’amahanga y’Amajyaruguru
n’Amajyepfo. Bagomba kandi gukoresha umurage rusange kugira ngo batange
umusanzu wabo mu kubaka ejo hazaza h’amahoro biciye mu buhanzi, n’umuco.
Yashimye
cyane ubuyobozi bufite icyerekezo bwa Hope Azeda, washinze Ubumuntu Arts
Festival, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa biyemeje guteza imbere ubuhanzi
nk’inkingi y’iterambere n’ubumuntu muri Afurika.
Yashimiye
n’abarimu baturutse mu bihugu bitandukanye barimo Dr. Melih Barut (Hacettepe
University, Türkiye), Dr. Federica Olivares, Dr. Nicholas Cull, na Dr. Vanessa
Tinker, ku ruhare bagize mu gusangira ubumenyi no gufasha u Rwanda kunoza
uburyo rwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu muco.
Ati
“Murakoze kuba mwarahisemo kwifatanya natwe muri uru rugendo. Kuba mwaragize
uruhare mu biganiro byabaye, byagize uruhare runini mu mibanire y’u Rwanda
n’isi biciye mu muco na dipolomasi.”
Uyu
muhango wasojwe no gutanga impamyabumenyi ku bitabiriye amahugurwa ya
Dipolomasi y’Umuco, yateguwe ku bufatanye n’Inararibonye Dr. Melih Barut.
Umunyamabanga
wa Leta, Sandrine Umutoni, yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ya “Cultural
Diplomacy UnConference 2025” ishamikiye ku iserukiramuco ‘Ubumuntu’
Umuco
ni wo murage wacu” – Sandrine Umutoni yibukije ko umuco ari ishingiro ry’ejo
hazaza h’amahoro
Sandrine
Umutoni yashimangiye ko ubuhanzi n’umuco bifite ubushobozi bwo gukiza no guhuza
amahanga
Muri
ab’ingenzi mu kubaka ijwi ry’u Rwanda ku isi” – Sandrine Umutoni ashimira abasoje
amahugurwa
Mu
gusoza inama, Sandrine Umutoni yahaye ishimwe Hope Azeda n’abandi bayoboye urugendo
rw’amahugurwa ashingiye ku muco n’ubuhanzi
Hope
Azeda, washinze Ubumuntu Arts Festival [Uri iburyo] ari kumwe na Sandrine
Umutoni
Ubumuntu
si ijambo, ni igikorwa” – Hope Azeda yagaragaje ko ubuhanzi bushobora kuvura
amateka akomeretsa
Abitabiriye
Cultural Diplomacy UnConference bigiye ku ruhare rw’umuco mu kubaka amahoro
n’ubufatanye bw’amahanga
Urubyiruko, abahanzi n’inzobere mu muco
basangiye ibitekerezo ku guhindura isi biciye mu buhanzi n’ubuvanganzo
Ibiganiro byabaye byagaragaje ko dipolomasi
y’umuco itari amahitamo, ahubwo ari igikoresho cy’ingenzi cy’iterambere
Abitabiriye inama biyemeje gukoresha ubuhanzi mu kurinda umurage no guteza imbere igisobanuro cy’ubumuntu