Iserukiramuco rya Hip Hop ryanyuzemo abarimo Bull Dogg na Ish Kevin rigiye kongera kuba

Imyidagaduro - 31/05/2025 12:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Iserukiramuco rya Hip Hop ryanyuzemo abarimo Bull Dogg na Ish Kevin rigiye kongera kuba

Nyuma y’ukwezi kwa Nyakanga kwa 2024 kwasize amateka mu muziki nyarwanda binyuze mu iserukiramuco “I Am Hip Hop Festival”, rigiye kongera kuba kuva tariki ya 4 kugeza kuya 5 Nyakanga 2025.

Iri serukiramuco rizabera kuri Institut Français du Rwanda ryatangajwe ku mugaragaro nk’iry’umwihariko ku muco wa Hip Hop, rikaba ritegurwa na Green Ferry Music, inzu y’umuziki imaze imyaka irenga icumi yubaka impano z’abahanzi barimo Bushali, B-Threy, Icenova n’abandi benshi bakomeye mu njyana ya Kinyatrap.

Mu mwaka ushize wa 2024, “I Am Hip Hop Festival” ryahurije hamwe ibyamamare muri Hip Hop nyarwanda barimo Bull Dogg, Ish Kevin, Insibika, Skid, Redink, n’abandi bagaragaje imbaraga zabo mu bitaramo byabereye muri Kigali.

Abitabiriye icyo gihe basusurutswe n’imbyino za ‘Breakdance’, ubuhanzi bwo ku nkuta (graffiti), imiziki ya ba DJ bakomeye, imyambaro ya ‘streetwear’, hamwe n’ubucuruzi bujyanye n’umuco wa Hip Hop.

Ubuyobozi bwa Green Ferry Music bugaragaza ko intego y’iri serukiramuco ari ugukomeza gutanga urubuga ku bahanzi, abashushanya, ababyinnyi n’abandi bafite impano muri Hip Hop kugira ngo bagaragaze ibyo bashoboye, banagire uruhare mu gutuma uyu muco urushaho gukura.

Bati “Nk’uko twabikoze mu mwaka ushize, turi kongera guhuriza hamwe abahanzi, ababyinnyi, abashushanya, DJs, abacuruzi ba streetwear ndetse n’abakunzi ba Hip Hop bose, mu rwego rwo kwizihiza uyu muco no kuwuteza imbere.”

“Twifuza ko iri serukiramuco rizaba ngarukamwaka kandi rikomeze kuba urubuga rutoza, rutoza ndetse ruteza imbere impano z’abanyarwanda.”

Iri serukiramuco rifite inkomoko mu bitaramo bitandukanye byagiye biba guhera mu 2017, ryagiye ritanga umwanya ku bahanzi bakizamuka bagashimwa, bagakundwa ndetse bamwe bakabyarira aho izina ryabo ryazamukiye.

Mu myaka irindwi ishize, ryakuze rihinduka ihuriro rikomeye ry’ubuhanzi n’umuco wa Hip Hop mu Rwanda.

Mu minsi ibiri rizamara, abazaryitabira bazabona ibirori byuzuye ibirimo imiririmbire y’abahanzi bazwi n’abari kuzamuka, ubuhanzi bwo ku rwego mpuzamahanga, inama n’ubusabane hagati y’abakora umuziki n’abawukunda, byose mu rwego rwo gushimangira ko Hip Hop atari umuziki gusa, ahubwo ari umuco.

Ubuyobozi bwa Green Ferry Music bwatangaje ko amatike, urutonde rw’abahanzi n’ibindi bijyanye n’uko gahunda y’iminsi ibiri izagenda bizatangazwa mu minsi iri imbere.


Ish Kevin na Ririmba baririmbye mu Iserukiramuco “I Am Hip Hop Festival 2024” riheruka kubera i Kigali 

Insibika na Skid basusurukije abitabiriye “I Am Hip Hop Festival 2024"


BullDogg na B-Threy baririmbye ku rubyiniro rwa “I Am Hip Hop Festival 2024”

Redink yanyuze benshi ku rubyiniro rw’iserukiramuco “I Am Hip Hop Festival 2024”



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...