Iri
serukiramuco rizabera kuri Institut Français du Rwanda ryatangajwe ku
mugaragaro nk’iry’umwihariko ku muco wa Hip Hop, rikaba ritegurwa na Green
Ferry Music, inzu y’umuziki imaze imyaka irenga icumi yubaka impano z’abahanzi
barimo Bushali, B-Threy, Icenova n’abandi benshi bakomeye mu njyana ya
Kinyatrap.
Mu
mwaka ushize wa 2024, “I Am Hip Hop Festival” ryahurije hamwe ibyamamare muri
Hip Hop nyarwanda barimo Bull Dogg, Ish Kevin, Insibika, Skid, Redink, n’abandi
bagaragaje imbaraga zabo mu bitaramo byabereye muri Kigali.
Abitabiriye
icyo gihe basusurutswe n’imbyino za ‘Breakdance’, ubuhanzi bwo ku nkuta
(graffiti), imiziki ya ba DJ bakomeye, imyambaro ya ‘streetwear’, hamwe
n’ubucuruzi bujyanye n’umuco wa Hip Hop.
Ubuyobozi
bwa Green Ferry Music bugaragaza ko intego y’iri serukiramuco ari ugukomeza
gutanga urubuga ku bahanzi, abashushanya, ababyinnyi n’abandi bafite impano
muri Hip Hop kugira ngo bagaragaze ibyo bashoboye, banagire uruhare mu gutuma
uyu muco urushaho gukura.
Bati
“Nk’uko twabikoze mu mwaka ushize, turi kongera guhuriza hamwe abahanzi,
ababyinnyi, abashushanya, DJs, abacuruzi ba streetwear ndetse n’abakunzi ba Hip
Hop bose, mu rwego rwo kwizihiza uyu muco no kuwuteza imbere.”
“Twifuza
ko iri serukiramuco rizaba ngarukamwaka kandi rikomeze kuba urubuga rutoza,
rutoza ndetse ruteza imbere impano z’abanyarwanda.”
Iri
serukiramuco rifite inkomoko mu bitaramo bitandukanye byagiye biba guhera mu
2017, ryagiye ritanga umwanya ku bahanzi bakizamuka bagashimwa, bagakundwa
ndetse bamwe bakabyarira aho izina ryabo ryazamukiye.
Mu
myaka irindwi ishize, ryakuze rihinduka ihuriro rikomeye ry’ubuhanzi n’umuco wa
Hip Hop mu Rwanda.
Mu
minsi ibiri rizamara, abazaryitabira bazabona ibirori byuzuye ibirimo
imiririmbire y’abahanzi bazwi n’abari kuzamuka, ubuhanzi bwo ku rwego
mpuzamahanga, inama n’ubusabane hagati y’abakora umuziki n’abawukunda, byose mu
rwego rwo gushimangira ko Hip Hop atari umuziki gusa, ahubwo ari umuco.
Ubuyobozi
bwa Green Ferry Music bwatangaje ko amatike, urutonde rw’abahanzi n’ibindi
bijyanye n’uko gahunda y’iminsi ibiri izagenda bizatangazwa mu minsi iri
imbere.
Ish
Kevin na Ririmba baririmbye mu Iserukiramuco “I Am Hip Hop Festival 2024”
riheruka kubera i Kigali
Insibika
na Skid basusurukije abitabiriye “I Am Hip Hop Festival 2024"
BullDogg
na B-Threy baririmbye ku rubyiniro rwa “I Am Hip Hop Festival 2024”
Redink
yanyuze benshi ku rubyiniro rw’iserukiramuco “I Am Hip Hop Festival 2024”