Ni indirimbo idasanzwe mu rugendo rw’umuzika
rwa Chriss Eazy, kuko ari yo ya mbere itunganyirijwe hanze y’itsinda risanzwe
rimukorera amashusho.
Amashusho yayo yamaze gukorwa, aho yakozwe
na Uniquo, umuyobozi w’amashusho uri ku isonga mu gihugu muri iki gihe.
Ni ubwa mbere Chris Eazy yemeye gukorana
na ‘Director’ utari usanzwe ari mu itsinda rye, ibintu bishimangira icyerekezo
gishya cyo kwagura umuziki we no kugerageza imikorere itandukanye.
Ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryakozwe
mu minsi itatu, bikaba byaratwaye ubushobozi bukomeye mu kuyitunganya ku rwego
rwo hejuru.
N’ubwo harimo uduce duke tutagenze neza
nk’uko byari byateguwe mu igenamigambi rya ‘shooting’, ibikorwa byose biri
kugana ku musozo kugira ngo iyi ndirimbo isohoke imeze neza mu buryo bw’amajwi
n’amashusho.
Foromiana ni indirimbo ifite umwihariko
kuko igaragaza ubufatanye bwa Chris Eazy n’abandi bahanzi bakomeye, barimo The
Ben, wagize uruhare mu kuyongeramo ingufu n’ijwi ryuje ubunararibonye, ndetse
na Kevin Kade, uri gukomeza kwigaragaza nk’umuhanzi wifuza gutanga umusanzu mu
iterambere rya bagenzi be.
Iyi ndirimbo itegerejwe ku bwinshi,
by’umwihariko kuko ari yo ntangiriro ya Chris Eazy yo kwagura imikoranire ye no
gutinyuka gukorana n’abantu batandukanye mu rugendo rwe rwa muzika.
Ni ubwa mbere Chriss Eazy agiye guhurira
mu ndirimbo na The Ben, ariko si bishya kuri Kevin Kade kuko baherukaga
guhurira mu ndirimbo ‘Sikosa’.
Mu buryo bw’amajwi (Audio), iyi ndirimbo
yakozwe na Element wo muri 1:55 AM, ni mu gihe yanononsowe na Bob Pro, naho
amashusho yafashwe na Uniquo.
Kevin Kade na Chriss Eazy bemeranyije
kongera The Ben muri iyi ndirimbo bise “Folomiana”
Element yakoze iyi ndirimbo mu buryo
bw’amajwi, ni mu gihe Bob Pro ari we wayinononsoye
Ubwo Chriss Eazy yari mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo “Folomiana” bahuriyemo na The Ben na Kevin Kade