Iyi album igizwe n’indirimbo 13, ikaba yanditswe kandi ikorwa
mu buryo buhuriza hamwe injyana ya Drill, Trap, trapsoul n’izo yita “slatt
melodies”, byose bikajyana n’amagambo y’ubuzima bwe bwuzuye ubushake bwo
gutsinda, no gukura aho yahoze ari kugira ngo agere aho inzozi ze zimugeza.
Mu gutunganya iyi album, Taykun Degree yakoranye
n’abatunganyamuzika bakomeye barimo Minutes Pro Beats, Hervis Beatz,
HubertBeatz na Waver Beatz, ndetse anafatanya n’abahanzi nka Hervis Beatz,
Bruno Pilot n’itsinda rya Jumpy Boyz, aho avuga ko yabahaye umwanya kuri uyu
mushinga “nk’uburyo bwo kubaha icyubahiro kuko ari bo bagiye bamutangira
urugendo.”
Yabwiye InyaRwanda ati “Big Bag ni Album yatuma wumva neza
urwego umuraperi nyarwanda agezeho. Irimo ubuhanga mu kwandika no gutondekanya
amagambo.”
Uyu muhanzi avuga ko iyi album ari ikimenyetso cy’uko n’ubwo
yahuye n’ibibazo byinshi mu rugendo rwe, atigeze acika intege. Yibukije ko
benshi bamumenye mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent (2019), ubwo yari
umusore ukiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), akiri kwiyubaka
no gutekereza ejo hazaza he.
Avuga ati “Nahuye n’ibihe bikomeye bya Covid-19 nka benshi mu
bahanzi. Ariko sinigeze ntakaza umuhate wo gukora Hip Hop. Nakomeje gutegura no
kubaka Taykun Degree ugomba kuzandika amateka mu muziki nyarwanda.”
Muri Big Bag, Taykun Degree yibanda cyane ku nsanganyamatsiko
z’ubuzima, guharanira intsinzi no kudacika intege.
Ariko kandi agaragaramo n’uruhande rw’umuntu wuje
amarangamutima n’urukundo, nk’uko bigaragara mu ndirimbo “Mummy and Daddy”,
yahimbiye umwana we w’imfura yitwa Ngenzi Wase Raina Enora, aherutse kwibaruka.
Kuri ubu, album “Big Bag” yagiye hanze ifatanyije n’amashusho
y’indirimbo eshanu, zirimo “Ndazonga”, aho agaragaza ko yagarutse nyuma
y’imyaka y’amahoro atari yigaragaza cyane mu muziki.
Ati “Niwumva neza iyi Album uramenya inyota n’inzara mfitiye
kubona abanyarwanda bakunda ibihangano byanjye. Ndi umukinnyi ugiye kwandika
amateka hano no hakurya y’ibiyaga bigari.”
“Big Bag” ni imwe mu mishinga yitezweho gufasha Hip Hop
nyarwanda kwambuka imipaka, bitewe n’uburyo Taykun Degree yahuye imiririmbire
y’ubu n’ubutumwa buhamye.
Ni album yerekana ko Hip Hop y’u Rwanda iri mu rugendo rushya
rufite icyerekezo, kandi ko abahanzi bayo batakiri abo mu muziki w’amagerageza,
ahubwo ari abahanzi bafite intego yo gukora ku rwego mpuzamahanga.

Umuraperi Taykun Degree wahatanye muri East Africa’s Got
Talent yasohoye album ye ya mbere yise “Big Bag”

Album “Big Bag” ifite indirimbo 13, harimo n’iyo yahimbiye
umwana we w’imfura Ngenzi Wase Raina Enora
Taykun Degree avuga ko iyi album ari igihamya cy’uko atigeze
acika intege mu rugendo rwe rwa muzika
KANDA HANO UBASHE KUMBA ALBUM ‘BIG BAG’ Y’UMUHANZI TAYKUN DEGREE
