Mu
bihe bitandukanye Bruce Melodie yumvikanye avuga ko Diamond ari umwe mu bahanzi
yifuza gukorana nabo. Iyi ndirimbo igiye kuba iya Gatatu Diamond akoranye
n’umuhanzi w’i Kigali- The Ben bafitanye indirimbo ebyiri, n’aho Mico The Best
bafitanye indirimbo imwe.
Mu
kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Kenny Mugarura, Umuyobozi wa Sosiyete ya 1:55
AM Ltd, yahamije ko umushinga w'indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond uzajya ku
isoko mu mpeshyi y'uyu mwaka, kuko ibyibanze byamaze gukorwa, ariko ntibaremeza
itariki igomba kuzashyirirwa ku mbuga zicuruza umuziki.
Yasobanuye
ko Diamond ari umwe mu bahanzi bifuzaga gukorana nawe, kandi ko ibiganiro byagenze
neza. Kenny yavuze ko Kivumbi King yari kumwe na Diamond na Bruce Melodie
‘kubera ko ari umwe mu banditsi b’iyi ndirimbo twifashishije’.
Kenny
yavuze ariko ko hari n'abandi banditsi babiri bitabaje mu kwandika iyi
ndirimbo. Anavuga ko mu ikorwa ry'iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio)
bifashishije Producer usanzwe ukorana na Patoranking.
Uyu
muyobozi yasobanuye kandi ko mu bantu bakoze kuri iyi ndirimbo harimo
umunya-Nigeria Brown Joel wamamaye mu ndirimbo 'Ogechi' ya Davido yasubiyemo.
Ati "Ni umwe mu banditse kuri iyi ndirimbo, ariko ashobora no
kuzaririmbamo, gusa hari amasezerano atarashyiraho umukono'.
Kuva
ku wa 6 Mata 2025, hasakara amashusho agaragaza Bruce Melodie ari kumwe na
Diamond, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko hatanzwe Miliyoni 55
Frw kugirango iyi ndirimbo ikorwe, ariko Kenny Mugarura yabwiye InyaRwanda, ko
aya mafaranga yavuzwe 'ari munsi y'ayo twatanze'. Ati “Ntabwo ageraho.”
Brown
Joel wifuza kuririmba muri iyi ndirimbo asanzwe ari inshuti y'abahanzi,
Uretse
kuba Bruce Melodie azaririmba muri iyi ndirimbo, yanatanze ibitekerezo bijyanye
n'iyandikwa, ndetse n'uburyo igomba kuzaba ikozemo. Ndetse, Bruce Melodie
yitwaje Producer City Boy wo muri Ghana mu ikorwa ry’iyi ndirimbo mu buryo bwa
‘Audio’.
Diamond ntasanzwe
mu bijyanye no gukorana indirimbo
Diamond
Platnumz, umuhanzi ukomeye wo muri Tanzaniya, asaba amafaranga menshi cyane iyo
mugiye gukorana indirimbo, bitewe n’ubwamamare bwe n’ingaruka afite ku isoko
ry’umuziki.
Diamond
asaba amafaranga agera kuri miliyoni 120 z’amashilingi ya Tanzania (Tsh),
bingana na hafi $52,000 USD. Ibi byatangajwe n’umuhanzi Baba Levo, werekanye ko
gukorana na Diamond bisaba ubushobozi bukomeye.
Hari
aho byavuzwe ko Diamond asaba amafaranga atandukanye bitewe n’ubwoko
bw’igikorwa. Urugero, hari aho byavuzwe ko asaba miliyoni 5.2 z’amashilingi ya
Tanzania (Tsh) ku ndirimbo y’amajwi (audio) n’amafaranga menshi ku ndirimbo
y’amashusho (Video) .
Ibintu
Bishingirwaho mu Gukorana na Diamond
Ubwamamare
n’ingaruka ku isoko: Diamond ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri
Afurika y’Iburasirazuba, kandi gukorana na we bishobora gufasha umuhanzi kubona
izina no kugera ku isoko mpuzamahanga.
Ubushobozi
bw’umuhanzi: Hari aho byavuzwe ko Diamond ashobora gukorana n’umuhanzi nta
mafaranga amusabye, cyane cyane iyo hari inyungu zifatika ku mpande zombi.
Urugero, umuhanzi Spice Diana yavuze ko atigeze yishyura kugira ngo akorane na
Diamond, kuko byari inyungu ku mpande zombi.
Amasezerano
yihariye: Diamond ashobora kugira ibisabwa byihariye bijyanye n’uburyo
indirimbo izamamazwa, uburyo izatunganywa, n’uburyo izasohoka. Ibi byose
bishobora kugira ingaruka ku giciro no ku buryo bw’imikoranire.
Ni muntu iki Brown
Joel wifuza kuririmba muri iyi ndirimbo nawe?
Brown
Joel ni umuhanzi ukomoka muri Nigeria, uzamuka cyane mu njyana ya Afrobeats.
Yamamaye cyane mu ndirimbo “Ogechi (Remix)” yakoranye na Davido, BoyPee na Hyce,
ikaba yarasohotse mu 2024. Iyi ndirimbo yatumye amenyekana ku rwego
mpuzamahanga, ikaba iri mu ndirimbo ze zikunzwe cyane.
Brown
Joel yashyize hanze indirimbo zitandukanye mu 2025, harimo: “Lose My Mind”
(yasohotse mu buryo butandukanye, harimo na “A Colors Show” n’uburyo bwihuse
“Sped Up”), “More Money”, “Many Men”, “Synergy” EP, irimo indirimbo nka
“Another Day”, “Que Sera”, na “Hypnotize”
Umuziki
wa Brown Joel ugaragaramo imvugo yoroshye, amagambo y’urukundo, n’amajwi atuje,
bikaba byamuhesheje igikundiro mu bakunzi ba Afrobeats. Indirimbo ye “Peace”
yasohotse mu 2023, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.
Diamond
yakiriye Bruce Melodie nyuma y’ibiganiro byagejeje ku kwemeranya gukorana
indirimbo igomba gusohoka mu mpeshyi ya 2025- Ubanza ibumoso ni Coach Gael,
umunyemari washoye imari mu ikipe ya UGB, Kigali Universe na 1:55 AM
Brown
Joel uri mu bakomeye muri Nigeria yitabajwe mu banditsi b’iyi ndirimbo, ariko
amaze iminsi anasaba ko yaririmbamo, indirimbo ikumvikanamo amajwi y’abantu
batatu