Iraryoshye, turifuriza buri wese ukunda umuziki ku isi kuyumva - Bethlehem ku ndirimbo yabo nshya 'You are Holy'

Iyobokamana - 28/10/2026 1:14 PM
Share:
Iraryoshye, turifuriza buri wese ukunda umuziki ku isi kuyumva - Bethlehem ku ndirimbo yabo nshya 'You are Holy'

Bethlehem Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gisenyi mu Karere ka Rubavu yashyize hanze indirimbo nshya yise “You Are Holy” ivuga ku bwiza bw’Imana, inasaba abakunzi b’umuziki hirya no hino ku isi kuyumva no kuyisangiza abandi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Perezida wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro, yavuze ko “You Are Holy” ari indirimbo iryoshye, ifite ubutumwa n’umudiho byafasha uyumvise kuryoherwa, kuruhuka mu mutima no kurushaho gutekereza ku Mana Isumbabyose.

Bethlehem Choir ivuga ko iyi ndirimbo yayo nshya iri mu rurimi rw'Icyongereza yifitemo ibyatuma umuntu ayumva yishimye, akanyurwa n’ubutumwa bwayo, agafatanya n’aba baririmbyi kuramya Imana no kuyihimbaza binyuze mu ndirimbo no mu mbyino.

Prince Mahoro yagize ati: "Ni indirimbo iryoshye cyane twakwifuriza umukunzi w'umuziki wese ku isi kumva akanyurwa nayo kuko yujuje byose byatuma umuntu agubwa neza agahembuka nyuma yo kumva neza ubwiza bw'Imana yacu ihoraho kandi ibera hose icyarimwe, ubundi tugafatanya kuyiririmbira ndetse no kuyibyinira".

Mu butumwa yageneye abakunzi bayo, Bethlehem Choir yavuze ko abari bamaze igihe bayikumbuye bakwiye gufata iyi ndirimbo nk’intangiriro y’ibindi byinshi byiza yabateguriye, na cyane ko iminsi mikuru 'Festival season' iri hafi.

Aba baririmbyi b'i Rubavu ku mazi, bagize bati: “Abakunzi ba Bethlehem by’umwihariko, turizera tudashidikanya ko tubahaye festival season hakiri kare, kuko ho bizaba ari ibindi bindi, bahishiwe byinshi byiza. Iyi ibe integuza.”

Bethlehem Choir iri ku isonga mu makorali akunzwe cyane mu Ntara y'Uburengerazuba ivuga ko ibitekerezo n’uruhare rw’abakunzi bayo biyifasha kumenya ibyo bakunda kurushaho, bityo ikanoza uburyo ishyira imbaraga mu bikorwa byayo byo guhimbaza Imana.

Yateguje abakunzi bayo ko mu minsi iri imbere bazabagezaho integuza ya Bethlehem Evangelical Week, igiterane gikomeye cy'iyi Korali kiba buri mwaka kikaberamo ibikorwa binyuranye birimo n'iby'urukundo n'ubugiraneza.

Bethlehem Choir yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho "You are Holy" iri mu rurimi rw'icyongereza

Bethlehem Choir yavuze ko mu gihe cya vuba izabwira abakunzi bayo byinshi ku giterane ngarukamwaka "Bethlehem Evangelical Week"

REBA INDIRIMBO NSHYA "YOU ARE HOLY" YA BETHLEHEM CHOIR

  


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...