Iyi nama yahawe
insanganyamatsiko igira iti “HR igezweho, Abakozi bagezweho: Twubaka Ibigo
Byiteguye Gukoresha AI”, igamije kwigisha abayobozi n’abashinzwe impinduka mu
bigo uko ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw'ubukorano 'Artificial Intelligence' ryakwinjizwa mu
miyoborere y’akazi ka buri munsi. Harimo uburyo bwo kuyobora abakozi,
kuvugurura itumanaho, gushaka no gutegura abakozi, ndetse no kunoza imikoranire
hagati y’abakozi n’abayobozi.
Iyi nama izitabirwa n’impuguke zo mu Rwanda no mu mahanga, barimo abayobozi b’ibigo bikomeye, ba rwiyemezamirimo, abatoza b’abayobozi ndetse n’abashakashatsi. Aba bose bazahurira hamwe kugira ngo basangire ubunararibonye, baganire ku byagezweho, banerekane ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kunoza imikorere y’ishami rishinzwe abakozi.
Biteganyijwe ko iyi nama izatanga icyerekezo ku ruhare rwa
AI mu guteza imbere imikorere ya HR, igasangiza abitabiriye amasomo yavuye mu bikorwa
bifatika byagezweho mu guhuza HR n’ikoranabuhanga, ikanatanga umwanya wo kungurana
ibitekerezo ku buryo abashinzwe abakozi bashobora gutegura abakozi biteguye
guhangana n’impinduka z’ikoranabuhanga rishingiye kuri AI. By’umwihariko kandi,
iyi nama izahuza abayobozi b’ibigo n’abayoboye udushya mu by’ikoranabuhanga
hagamijwe gutangiza ubufatanye burambye kandi bwubakiye ku iterambere rihamye.
People Matters
Kigali-Rwanda ikomeje kwigaragaza nk’ihuriro ry'abanyamwuga bashyize
imbere imibereho myiza, ubushobozi n’iterambere by’umukozi. Iyi nama, yitezweho kuba umwanya udasanzwe wo gutekereza ku Isi y'akazi y’ahazaza, hagamijwe
kuyubaka hashingiwe ku mbaraga z’ikoranabuhanga rigezweho. Wifuza ibisobanuro
birambuye kuri iyi nama no kwiyandikisha kugira ngo uzabashe kuyitabira kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Kamena 2025, wanyarukira ku rubuga rw’iri huriro: www.peoplemattersrwanda.rw
Ihuriro People Matters Kigali-Rwanda rigiye guhuriza hamwe inzobere mu micungire y'abakozi n'ikoranabuhanga mu nama ivuga ku mikoreshereze ya AI
Murenzi Steven washinze akaba n'umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda
Umuyobozi wa Sonarwa Life Insurance, Mukundwa Dianah, ubwo yahuguraga abashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye
Abashinzwe abakozi bajya banahura bagakora siporo, bakibukiranya ko ari nziza mu gutuma umukozi amererwa neza mu mubiri bigatuma atanga umusaruro mwiza
Pople Matters yiyemeje kwita ku mibereho myiza y'abakozi