InyaRwanda Art Studio yadabagije abashaka kwiga 'Multimedia' ibashyiriraho Promotion y'Ikirenga

Kwamamaza - 28/10/2025 6:12 PM
Share:
InyaRwanda Art Studio yadabagije abashaka kwiga 'Multimedia' ibashyiriraho Promotion y'Ikirenga

Mu gihe habura iminsi mbarwa, InyaRwanda Art Studio igatangiza amasomo y'igihe gito [Short Courses] y’amezi atandatu ajyanye na Multimedia, kuri ubu iki kigo cyashyizeho promotion idasanzwe, mu rwego rwo guteza imbere impano z’urubyiruko rw’abahanzi.

InyaRwanda Art Studio ni ishami rya InyaRwanda Ltd rikora ibijyanye no gufata amafoto, amashusho n’ibindi bifitanye isano na byo, ikaba imaze gutyaza ubumenyi bwa benshi mu bikorwa bitandukanye harimo Photography na Videography. 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2025, InyaRwanda Art Studio yatangaje igabanya rya 20% ku mafaranga y'ishuri ku banyeshuri bishyurira icyarimwe amafaranga y'amezi atandatu yo kwiga no guhanga udushya muri Photography, Videography na Graphic Design. Icyiciro gishya kizatangira kwiga mu kwezi k'Ugushyingo 2025.

Kwishyura hakiri kare amafaranga y’ishuri ni ingirakamaro ku banyeshuri ndetse n’ishuri ubwaryo. Abanyeshuri bishyura mbere babona amahirwe yo gutangira amasomo nta nkomyi, bikabafasha gutegura neza gahunda zabo z’amasomo n’ibindi bikorwa by’ishuri. Binatuma ishuri rishobora gucunga neza umutungo waryo no gutegura amasomo ku buryo buhamye.

Ubuyobozi bwa InyaRwanda Art Studio bwashyizeho iyi Promotion mu rwego rwo guhemba abanyeshuri bagaragaza umurava n’ubwitange mu kwishyura ku gihe, ndetse no kubashimira uburyo bitangira gahunda z’amasomo ku gihe. Binafasha abanyeshuri gukoresha neza amafaranga yabo.

Abahanga bavuga ko amafaranga atabikika, bivuze ko ushobora kuba ufite gahunda ikomeye izakenera amafaranga, ariko ukaba wayaya [kuyasesegura] cyangwa ukayakoresha ibindi bitari ngombwa cyane cyangwa bitihutirwa, bikarangira cya gikorwa gikomeye wateganyaga ubuze uko ugikora kuko amafaranga yagushiranye.

Kwishyura hakiri kare ni igikorwa cyiza kandi gihesha agaciro umurava n’ubwitange ku banyeshuri. Byongera icyizere mu myigire yabo, bikabashishikariza kuba inyangamugayo mu byo bakora byose. By’umwihariko, iyi promotion ituma urubyiruko rw’abahanzi rukurikira amasomo neza rukiteza imbere mu buryo burambye na cyane.

Kwiga ni ingenzi mu buzima bwo kuri iyi isi bikaba akarusho ku masomo y'igihe gito nka Multimedia kuko usoza ukirigita ifaranga. Kubigeraho mu buryo butakugoye, ibyiza ni uko wakwishyurira rimwe amafaranga y'ishuri, n'iyo Promotion washyiriweho na InyaRwanda Art Studio ikakugeraho.

Kwiyandikisha muri aya masomo ya inyaRwanda Art Studio byatangiye tariki ya 03 Ukwakira 2025, bizarangira tariki ya 31 Ukwakira 2025. Ibi bisobanuye ko hasigaye iminsi micye cyane igera kuri itatu. Ntukwiye kwihererana iyi nkuru nziza ya Promotion ya 20% OFF, wayisangiza inshuti zawe ntizizacikwe n'aya mahirwe y'imbonekarimwe.

Amasomo agabanyijemo ibyiciro bibiri: Icyiciro cya Mbere kigizwe n'amezi atatu aho abanyeshuri biga "Theory and Practice" naho Icyiciro cya Kabiri na cyo kigizwe n'amezi atatu, kikaba kirimo "Internship & Project - Based Learning".

Amasomo yigishwa ni ugufata amafoto, amashusho no kubitunganya ndetse na Graphic Design [Videography, Photography & Graphic Design]. Ibisabwa kugira ngo wiyandikishe biboneka ku rubuga rw'iri shuri www.artstudio.inyarwanda.com.

Hamwe na InyaRwanda Art Studio, inzozi zawe zo kwiga Multimedia irimo Photography, Videography na Graphic Design zaba impamo. Ibyiza byo kwigana na InyaRwanda Art Studio ni byinshi, birimo; ⁠Ibikoresho bihagije kandi bigezweho, Kumenyerezwa gukorera muri sosiyete nini n'Abarimu b'inzobere.

Akarusho ni uko usoje amasomo mu InyaRwanda Art Studio ahabwa 'Certificate' yemewe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubumenyingiro "Rwanda TVET Board (RTB)". Iyandikishe uyu munsi unyuze ku rubuga www.artstudio.inyarwanda.com

Ku bindi bisobanuro ku ishuri rya InyaRwanda Art Studio, wahamagara kuri telefone igendanwa: 0735849460 cyangwa 0735849462. Ushobora no kubasanga aho bakorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne address, etaje ya kabiri. Kanda HANO wiyandikishe mu ishuri rya InyaRwanda Art Studio.

InyaRwanda Art Studio yadabagije abashaka kwiga Multimedia mu gihe gito cy'amezi 6


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...