Interineti yihuta na 30GB z'ubuntu! Ibyiza byo guhinduza SIMcard za 3G zikajya kuri 4G-VIDEO

Kwamamaza - 12/05/2025 4:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Interineti yihuta na 30GB z'ubuntu! Ibyiza byo guhinduza SIMcard za 3G zikajya kuri 4G-VIDEO

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'abakiriya muri Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, Munyampundu Norman yasobanuye ibyiza byo guhinduza SIMcard za 3G zikajya kuri 4G birimo gukoresha interineti yihuta no guhabwa 30GB z'ubuntu.

Hashize iminsi MTN Rwanda ishishikariza Abakiriya bayo bafite telefone zigezweho kujya ku mashami yayo guhinduza SIMcard bakazikura muri 3G bazijyana muri 4G.

‎Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'abakiriya muri  Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, Munyampundu Norman yavuze ko impamvu y'ibi ari ukugira ngo bagendane n'iterambere ndetse bafashe n'abakiriya bayo kubona serivise nziza zirimo na interineti yihuta.

‎Yagize ati: "Dufite gahunda yo kugira ngo abakiriya bacu bose tubashyire kuri 4G. Mu busanzwe iyo ureba iterambere ku Isi hose ikoranabuhanga rigenda rizamuka twari dufite 2G tujya kuri 3G ubungubu hari 4G, ahubwo noneho hari na 5G . Mu by'ukuri u Rwanda kandi n’Abanyarwanda ntabwo tugomba gusubira inyuma tugomba kugenda dutera imbere nk'uko iterambere rigenda rizamuka.

‎Ni ukuvuga ngo rero natwe mu itumanaho turashaka ngo abakiriya bacu bagende babona serivisi nziza cyane cyane mu bintu bijyanye na interineti. Iyo ufite 4G ukoresha interineti neza, umuvuduko wa interineti uri kuri You Tube, Whatsapp n’ibindi biba byihuta mu buryo bufatika". ‎Yakomeje agira ati: "Niyo mpamvu turimo gushishikariza abakiriya bacu ngo bave kuri 3G bajye kuri 4G kugira ngo noneho uburyo bakoreshamo interineti bushobore kuba bwiza". 

‎Munyampundu Norman yavuze ko abantu badakoresha telefone zigezweho zikorana na 4G bo ibyo guhinduza SIMcard bakazishyira muri 4G bitabareba ariko ko nabo bashaka uko babona izo telefone kuko MTN nabo ibafasha kuzibona kuri macye kugira ngo bagendane n’iterambere.

‎Yavuze ko SIM card za 4G ari ubuntu ndetse ko umuntu ugiye kuri 4G ahabwa  30GB z’ubuntu zimara ukwezi kumwe. Yabwiye InyaRwanda ko ku mashami ya MTN hari kujya Abakiriya benshi kugira ngo bahinduze SIM card bazishyire muri 4G bijyanye nuko bari kubwirana ibyiza byayo hagati yabo.

‎Ati: "Ugiye ku mashami yacu hose usanga abakiriya benshi baje bitabiriye kugira ngo izo SIMcard zabo bazishyire kuri 4G bitewe nuko abamaze kubikora bari kubona ari byiza cyane. Rero abantu bari kugenda babwira bagenzi babo kubyitabira, urabona bari ku rugero rwo hejuru".

‎Munyampundu Norman yavuze ko umuntu ufite e-SIM bidasaba kujya gukoresha Swap. Yavuze ko bateganya ko mu mezi abiri ari imbere abakiriya babo benshi bazaba bamaze kujya kuri 4G. Yashishikarije abakiriuya babo batarajya kuri 4G kandi bafite telefone zigezweho kugana Service Centre za MTN, Conncet Shop na Express Shops dore ko ziri hose mu gihugu ubundi bakabafasha kujya kuri 4G.

‎Kugeza ubu abakiriya ba MTN bamaze kugera kuri 4G bararenga miliyoni 1 naho amaze kujya kuri e-SIM bararenga ibihumbi 30.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'abakiriya muri  Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, Munyampundu Norman yasobanuye ibyiza bya SIMcard ya 4G

MTN Rwanda yatangaje ko umukiriya ugiye kuri SIMcard ya 4G ahabwa 30GB z'ubuntu

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUNYAMPUNDU NORMAN WA MTN RWANDA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...