Inteko y’Umuco yasobanuye impamvu imvugo “ubushakashatsi bwimbitse” itari imvugo iboneye mu Kinyarwanda

Umuco - 08/09/2026 8:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Inteko y’Umuco yasobanuye impamvu imvugo “ubushakashatsi bwimbitse” itari imvugo iboneye mu Kinyarwanda

Ujya ukoresha imvugo "ubushakashatsi bwimbitse?". N'ubwo ntabyo wari uzi, uyu munsi urabimenye ko iyi atari imvugo iboneye mu Kinyarwanda.

Inteko y’Umuco, na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, bagarutse ku ikoreshwa ry’amagambo n’imvugo mu Kinyarwanda, bagaragaza ko hari amagambo akoreshwa cyane ariko ashobora kuba yarakomotse mu zindi ndimi, mu gihe Ikinyarwanda gifite amagambo yacyo ashobora gukoreshwa mu buryo bwumvikana kandi buboneye.

Ibi byagarutsweho mu butumwa bwibutsa Abanyarwanda ko kurinda ururimi rw’Ikinyarwanda bisaba kuruvuga no kurwandika neza, ndetse no kwitondera amagambo aturuka mu zindi ndimi agenda yinjira mu mvugo ikoreshwa buri munsi.

Imvugo ‘ubushakashatsi bwimbitse’ yateje impaka

Mu magambo yibanzweho harimo imvugo “ubushakashatsi bwimbitse” ikunze gukoreshwa cyane muri iki gihe, ariko Inteko y’Umuco ivuga ko ijambo “bwimbitse” ritagomba gukoreshwa muri uwo murongo w’interuro nk’uko bamwe babikora.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, Inteko y’Umuco yasobanuye ko “imvugo yimbitse” ari imvugo ikoreshwa mu Kirundi, mu gihe mu Kinyarwanda umuntu ashobora gukoresha amagambo nka “imvugo ijimije” cyangwa “imvugo ihanitse”, bitewe n’icyo ashaka kuvuga.

Ibi byatumye hibandwa ku itandukaniro riri hagati y’Ikinyarwanda n’Ikirundi, n’uburyo amagambo asa cyangwa asa n’aho ahuje imizi ashobora kugira ibisobanuro bitandukanye mu ndimi zombi.

“Kwimba” si kimwe na “kwimbitse”

Mu butumwa bwatanzwe, hanagarutswe ku ijambo “kwimbika”, risanzwe mu Kinyarwanda ariko rifite ibisobanuro bitandukanye n’ibyo bamwe bashobora batekereza. “Kwimbika” bishobora gusobanura gushinga ikintu kikagera kure, urugero nko kwimba icumu mu butaka rigakomera.

Ibi bigaragaza ko kugira ngo umuntu akoreshe neza Ikinyarwanda, atagomba kureba gusa uko ijambo risa n’irindi ryo mu rurimi rw’abaturanyi, ahubwo agomba no kumenya igisobanuro cyaryo nyacyo mu Kinyarwanda.


Minisitiri Bizimana asaba gukoresha Ikinyarwanda kiboneye

Mu gusubiza kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza gushyira imbaraga mu kuvuga, kwandika no kumenya Ikinyarwanda kiboneye.

Yagize ati: “Dukomeze intego yo kuvuga, kwandika no kumenya Ikinyarwanda kiboneye. Muri iki gihe hari imvugo yadutse ikoreshwa na benshi ngo ‘ubushakashatsi bwimbitse.’ Bwimbitse ni ijambo ry’iritirano ritari Ikinyarwanda cy’umwimerere.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko aho gukoresha iyo mvugo, hakwiye gushakwa andi magambo y’Ikinyarwanda asobanura neza icyo umuntu ashaka kuvuga.

Yagize ati: “Uwavuga ‘ubushakashatsi bunonosoye’ ndumva ari byo bikwiye. Ngaho nidutange ibitekerezo ku ijambo nyaryo ritari ‘bwimbitse’, bityo dufatanye kurinda ururimi rwacu no gukoresha amagambo yarwo y’umwimerere kuko rurayafite meza kandi yihagije, bikaba atari ngombwa na mba gutira ay’ahandi.”

Gusigasira Ikinyarwanda bisaba uruhare rwa buri wese

Iyi ngingo yongeye kuzamura ikiganiro ku buryo Ikinyarwanda gikoreshwa mu itangazamakuru, mu mashuri, mu nzego za Leta, ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima bwa buri munsi.

Abashinzwe guteza imbere ururimi bagenda bashimangira ko gukoresha Ikinyarwanda neza bidakwiye kuba inshingano z’abanditsi n’abanyamakuru gusa, ahubwo ko buri Munyarwanda akwiye kugira uruhare mu kurinda no guteza imbere ururimi rwacu.

Kumenya inkomoko y’amagambo, ibisobanuro byayo ndetse n’aho akwiriye gukoreshwa bishobora gufasha mu gukomeza ubusugire bw’Ikinyarwanda no kugabanya ikoreshwa ry’amagambo y’amatirano igihe hari amagambo y’Ikinyarwanda ashobora gukoreshwa.

Nubwo ururimi rugenda ruhinduka, bamwe bakarugoreka babishaka, abandi bakagira ibyago byo kutamenya imikoreshereze nyayo y’amagambo amwe, Inteko y’Umuco ishimangira ko gutira amagambo bitagomba kuba umuco igihe ururimi rufite amagambo ashobora gusobanura neza igitekerezo runaka.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...