Intego za ‘Orion’ impano nshya mu muziki Nyarwanda

Imyidagaduro - 02/09/2025 4:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Intego za ‘Orion’ impano nshya mu muziki Nyarwanda

Nkundineza Amie David ukoresha izina rya ‘Orion’ mu muziki Nyarwanda avuga ko afite intego zo gukora umuziki wihariye ari na byo byamuhaye icyizere cyo kwinjira muri uyu mwuga.

Uyu musore wavutse muri 2005 ukiga mu mashuri yisumbuye, yasohoye indirimbo ya mbere y’urukundo yise ‘Come over.’ Avuga ko umuziki ari ibintu yakuze akunda, atangira kubyiyumvamo biturutse mu ndirimbo z’abandi bahanzi yajyaga yigana mu kuziririmba.

Ati: "Najyaga ndirimba ku ishuri bagenzi banjye bakabikunda cyane bigatuma niyumva ko ari cyo kintu nzi gukora kurusha ibindi byose bibaho ibyo bikantera imbaraga zo kumva ko umunsi umwe nzakabya inzozi nkaba umuhanzi ukora indirimbo ze ku giti cye.”

Nk’abandi bahanzi bose, avuga ko intego ze atari ugukora umuziki ugarukira hafi. Ati:"Mba numva umuziki wanjye utaba uwo mu Rwanda gusa ahubwo ukaba mpuzamahanga. Niyizereramo ko mfite ubwo bushobozi kuko ibyo mpimba nta handi hantu mbikura biba ari umwimerere wanjye. Abanyarwanda nibampa amahirwe bakangirira icyizere bagakunda ibyo nkora nanjye mbizeza ko ntazabatenguha.”

Uyu muhanzi wiyise izina rya ‘Orion’ avuga ko bisobanuye inyenyeri kandi ko ubusobanuro bwayo ari ukumurika ngo bimuha izo ntego z’uko umunsi umwe nawe azaba ari urumuri rw’umuziki Nyarwanda.

Orion avuga ko umuziki ari ibintu yakuze akunda




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...