Ibi byose byatangiye
nyuma y’uko Trump ashyizeho itegeko rishya ryiswe ‘Big Beautiful Bill,’ ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Iryo
tegeko ryitezweho kongera ingengo y’imari y’igisirikare no kugabanya amafaranga
ajya mu mavuriro rusange no mu ngufu zisubira, ariko rikaba ryaravuzweho
byinshi kubera ko rishobora kongera cyane umwenda w’igihugu.
Elon Musk
ntiyatindiganyije kugaragaza ko atishimiye iri tegeko. Mu kiganiro yagiranye
n’itangazamakuru, yavuze ko igihugu kiri gutwarwa nabi kandi ko iri tegeko
rishobora kurushaho gusenya ubukungu bw’Amerika. Yagize ati: "Turimo kongera
umwenda ku rwego ruteye impungenge. Twamaze kurenza tiriyali ebyiri z’amadolari
kandi bikomeje kwiyongera. Iri tegeko ni intambwe igana ahabi."
Ntibyatinze, Trump nawe
yamusubije amushinja kuba ari umuntu wivuguruza. Yatangaje ko Musk arimo
kubabazwa n’uko Leta ye yahagaritse inkunga yagenerwaga inganda zikora imodoka
zikoresha amashanyarazi, ibintu bigira ingaruka ku bikorwa bya Musk.
Ati: "Elon arababaye
cyane kuko twahagaritse amafaranga yahabwaga uruganda rwe. Yari abizi kuva
kera, ariko arimo gukina politiki. Itegeko twemeje ni ryo ryiza cyane,
rigabanya gusesagura kandi rikazamura ibijyanye n’ubushobozi bw’igihugu."
Uko intambara y’amagambo
yakomezaga gufata indi ntera, Musk yashyize hanze ubutumwa bwakururiye benshi
amatsiko, aho yavuze ko Trump ari ku rutonde rw’abantu bagiye bagaragara mu
bikorwa by’umuherwe Jeffrey Epstein uherutse gupfa afunzwe ashinjwa ibyaha
bikomeye. Ibi byakurikiwe n’andi makuru yavugaga ko Trump yigeze kugaragara
inshuro nyinshi mu ndege ya Epstein, nubwo nta cyaha cyamuhamye.
Trump yasubije avuga ko
ibyo Musk avuga ari ibinyoma ndetse amushinja kuba arimo gukora ibyo byose
kubera ko yamusabye kuva ku buyobozi bw’ikigo gishinzwe gukoresha neza umutungo
wa Leta.
Ati: "Elon ni we
wateje ikibazo. Narabimubwiye kare ko agomba kureka gushaka kuyobora icyo kigo.
Ubu arimo kwihimura, akavuga ibyo yishakiye byose."
Mu gihe ibi birego
bikomeje, abasesenguzi ba politiki bemeza ko Trump ashobora kuba arimo
gukoresha aya mayeri yo gutunga agatoki abanyemari bakomeye, agamije
kwiyubakira isura y’umuyobozi udatinya kurwanya ruswa n’abakire bakomeye.
Nyamara hari n’ababona ko ari uburyo bwo gusibanganya ibibazo by’ubukungu
igihugu gifite, byaba byaratewe n’amategeko ashyirwaho n’ubutegetsi bwe.
Si ibyo gusa kandi, hari
n’abavuga ko uyu mukuru w’igihugu ashaka kugaragaza ko ari we ushoboye gukemura
ibibazo by’ubukungu byugarije Amerika, mu gihe abandi bavuga ko iri tegeko
rishya rishobora kugira ingaruka ku bantu batishoboye.
Mu gihe impaka zikomeje,
benshi bibaza niba aba bagabo bombi bazongera kwicarana nk’inshuti nk’uko
byahoze, cyangwa niba uru rugamba rw’amagambo ari intangiriro y’umwuka mubi
uzamara igihe kirekire.