Inkuru nziza ku buzima bwa Papa Leo XIV: Abaganga bemeje ko nta kanseri akirwaye

Iyobokamana - 22/10/2026 10:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Inkuru nziza ku buzima bwa Papa Leo XIV: Abaganga bemeje ko nta kanseri akirwaye

Abaganga ba Papa Leo XIV batangaje ko ibisubizo by’ibizamini byakozwe nyuma yo kubagwa byemeje ko kanseri yari arwaye mu bihaha yari yarafashe igice kimwe gusa, kandi ko nta bundi buvuzi bwa kanseri akeneye.

Ibi byatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, n’abaganga bamwitaho, Dr. Luigi Carbone na Prof. Stefano Margaritora, nyuma yo gusuzuma ibisubizo by’ibizamini byakorewe ku nyama zavanywe mu gihaha cye ubwo yabagwaga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Vatikani bishinzwe itangazamakuru, abaganga bavuze ko ibisubizo byemeje ko Papa yari arwaye kanseri y’ibihaha izwi nka lung adenocarcinoma, ariko ko yari itarakwira mu bindi bice by’umubiri. 

Bagize bati: “Isuzuma ryakurikiyeho ryemeje ko nta bundi buvuzi bukenewe.”

Papa Leo XIV, ufite imyaka 71, yari yarajyanywe mu bitaro bya Gemelli i Roma, aho abaganga bamubaze kugira ngo bamukuremo ikibyimba cyari mu gihaha cy’iburyo.

Ubwo yabagwaga ku wa 13 Ukwakira 2026, abaganga bamukuyeho agace ko hasi k’icyo gihaha. Igikorwa cyo kumubaga cyamaze hafi iminota 90.

Nyuma y’ibyo, ibizamini byakorewe ku nyama zavanywe mu mubiri we byemeje ko yari arwaye kanseri y’ibihaha yo mu bwoko bwa adenocarcinoma, ariko ko yari ikiri ahantu hamwe. 

Ibi byatumye abaganga bemeza ko nta bundi buvuzi bwa kanseri azakenera nyuma yo kubagwa.

Papa yasezerewe mu bitaro ku wa 17 Ukwakira 2026, hashize iminsi ine abazwe, akomeza gukurikiranwa n’abaganga mu gihe akira.

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, Papa Leo XIV yagaragaye mu nama rusange ya buri cyumweru yabereye kuri Paruwasi ya Mutagatifu Petero i Vatikani, ku nshuro ya mbere kuva asezerewe mu bitaro.

Yazengurutse mu mbaga y’abakirisitu bari bateraniye aho, abasuhuza ari mu modoka isanzwe imutembereza, anaha umugisha abana.

Muri iyo nama, yashimiye abantu bose bakomeje kumusengera mu gihe yari arwaye, agaragaza ko amasengesho yabo n’ineza y’Imana bifite agaciro gakomeye kuri we.

Papa Leo XIV aracyari mu gihe cyo gukira nyuma yo kubagwa, akaba akomeje ibikorwa bye i Vatikani mu gihe agikurikiranwa n’abaganga.

Vatikani yari yatangaje ko ateganya kujya mu rugendo muri Amerika y’Epfo mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026, nubwo uko ubuzima bwe buzaba buhagaze ari byo bizagira uruhare mu kugena gahunda y’urwo rugendo.

Amakuru yatangajwe n’aba baganga ni inkuru ishimishije ku bakirisitu Gatolika n’abandi bakomeje gukurikiranira hafi ubuzima bwa Papa, kuko agaragaza ko kanseri yari arwaye yari itarakwira mu bindi bice by’umubiri kandi ko nta bundi buvuzi bwa kanseri akeneye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...