Inkumi yo muri Uganda yihakanye Asake

Hanze - 19/05/2025 8:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Inkumi yo muri Uganda yihakanye Asake

Nubwo byavugwaga ko Asake yaba akundana na Eva Apio, iyi nkumi yo muri Uganda yamaganye ayo makuru, avuga ko atigeze aba umukunzi we, asaba abantu kureka gukwirakwiza ibihuha no kubaha ubuzima bwe bwite.

Eva Apio, umukobwa w’Umunya-Uganda uba mu Bwongereza akaba azwi cyane mu ruganda rw’imideli, yahakanye ibyavugwaga ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, Asake.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ubutumwa bumwise “umukobwa wa Asake” – ibintu yahise asobanura ko atari ukuri. Yagize ati “Sinigeze mba umukobwa we.”

Ubu butumwa buje nyuma y’amezi menshi hibazwa ku mubano wabo, cyane cyane bitewe n’amafoto n’amashusho bagaragayemo bari kumwe mu birori bitandukanye, harimo na Paris Fashion Week.

Nubwo Eva Apio yabihakanye ku mugaragaro, bamwe mu bafana bakomeje gushidikanya, bavuga ko uburyo bagaragaraga bari kumwe cyane bitari ubw’inshuti zisanzwe.

Icyakora, uyu mukobwa w’imyaka 24 yavuze ko icyo yari agamije avuga ibyo ari ukugaragaza ukuri no gukuraho ibihuha bikomeje kumukurikirana ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.


N'ubwo bakunze kuba bari kumwe cyane bituma abafana batabashira amacyenga, Eva yahakanye amakuru yo gukundana na Asake


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...