Nubwo ku muntu utawumenyereye ushobora kugaragara nk'ubabaza cyangwa udasanzwe, kuri aya moko ni umwe mu mihango y'ingenzi yerekana ko umuntu yinjiye mu cyiciro gishya cy'ubuzima ndetse akaba yabaye umunyamuryango wuzuye w'umuryango mugari.
Imvano y'uyu muco
Ubushakashatsi buvuga ko uyu muco watangiye kera cyane, mbere y'ubukoloni, ukaba umaze ibinyejana byinshi, bishoboka ko urenga imyaka 500 cyangwa irenga. Watangiye nk'uburyo bwo gutandukanya amoko yabaga aturanye, kuko buri bwoko bwagiraga uburyo bwabwo bwo gukora izi nkovu.
Mu gihe nta ndangamuntu zanditse zabagaho, inkovu zabaga ari kimwe mu bimenyetso byafashaga abantu kumenya uwo bahuriyeho, aho akomoka ndetse n'ubwoko abarizwamo.
Uko bikorwa
Nk'uko bigaragazwa n'urubuga rwa culturalsurvival.com, uyu muhango ukorwa cyane ku bana b'abahungu bageze mu myaka y'ubugimbi, nubwo hari aho n'abakobwa bawukorerwa.
Hakoreshejwe icyuma gityaye cyangwa urwembe, bacaga imirongo ku gahanga, ku matama cyangwa ku bindi bice by'umubiri. Izo nkovu zirarekwaga zigakira zigaragara ubuzima bwose.
Mu bwoko bw'Abadinka, usanga imirongo itandatu cyangwa irindwi inyura ku gahanga ari yo imenyerewe, mu gihe Abanuer bo bafite uburyo bwabo bwihariye bwo kuyishushanya.
Icyo zisobanura
Izi nkovu zifite uruhare rukomeye mu buzima bw'abazihabwa. Zifatwa nk'ikimenyetso cy'ubutwari kuko uwazikorerwagaho yasabwaga kwihanganira ububabare bukomeye atarira cyangwa ngo agaragaze intege nke.
Nanone zifatwa nk'umutako wongeraga ubwiza ku bahungu no ku bakobwa, bigatuma umuntu agaragara nk'ushimishije kandi wubahwa muri sosiyete. Byongeye kandi, zakoraga nk'indangamuntu igaragaza ubwoko umuntu akomokamo n'umuryango abarizwamo.
Ku bahungu cyane cyane, guhabwa izi nkovu byabaga ari umuhango wo kwinjira mu bukure, aho nyuma yawo bafatwaga nk'abakuze, bemerewe gushaka no kugira uruhare mu byemezo bikomeye by'umuryango n'iby'umudugudu.
Aho uyu muco ukorwa
Uyu muco usanzwe ukorwa cyane muri Leta ya Sudani y'Epfo, cyane cyane mu turere dutuwe n'Abadinka n'Abanuer;
Ibice byo mu majyaruguru ya Kenya no mu burengerazuba bwa Ethiopia, aho hari abaturage bakomoka kuri ayo moko cyangwa andi afitanye isano na yo.
Hari n'andi moko muri Afurika yakunze gukoresha uyu muco, harimo ayo muri Nigeria, Chad, Sudan na Ethiopia, nubwo uburyo n'ibisobanuro bitandukanye.
Ese uracyakorwa muri iki gihe?
Muri iki gihe, uyu muco ugenda ugabanuka cyane. Impamvu zirimo kwigisha uburenganzira bwa muntu, impungenge z'indwara zishobora kwandurira mu bikoresho bidasukuye, uburezi n'ihinduka ry'imibereho.
Icyakora, hari imiryango imwe n'imwe yo muri Sudani y'Epfo igikomeje kuwubungabunga nk'igice cy'umurage w'umuco n'amateka yabo, nubwo ukorwa n'abantu bake ugereranyije n'uko byari bimeze mu myaka yashize.
