Ni
mu gikorwa bakoze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata 2025, muri
iki gihe cy’iminsi 100, aho u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside
yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.
Urwibutso
rwa Jenoside rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso ndangamurage esheshatu zibitse
amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Inzirakarengane zirenga 5.000
biciwe mu cyahoze ari Kiliziya Gatolika ya Ntarama.
Umuyobozi
w’Itorero Inganzo Ngari, Serge Nahimana yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gusura
urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, byabahaye umukoro wo guhangana n’abahakana
bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagiza ukuri kw’amateka.
Ati
“Nyuma yo gusura urwibutso nk’itorero Inganzo Ngari, twumvise amateka akomeye
yaranze igihugu cyacu ndetse agatuma Jenoside yakorewe abatutsi ibaho.
Twazirikanye kandi inshingano zikomeye dufite mu rugamba rwo kurwanya
ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abahakana bakanayipfobya. Twiyemeje
gusigasigara amateka ngo ibyabaye bitazongera ukundi tuniyemeza kubaka ahazaza
hubakiye ku bumwe no gukunda igihugu.”
Avuga
ku mpamvu bahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, Nahima Serge
yagize ati “Twahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kuko ari
ikimenyetso gikomeye cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho abatutsi
basaga 5,000 bahungiye ariko bakahasiga ubuzima mu buryo bubabaje.”
Buri
mwaka Itorero Inganzo Ngari rihitamo urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
basura mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka. Umwaka ushize (2024) bari basuye
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Ubwo
basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, beretswe ibice bitandukanye bigize
uru rwibutso, ndetse bashyira indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro
inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bimwe
mu bice bigize uru rwibutso, birimo imibiri y’abazize Jenoside, ibikoresho
byakoreshejwe bicwa, imyenda yabo n’ibindi nk’ikimenyetso gikomeye kigaragaza
uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi.
Nahimana
Serge ati “Kuri twebwe uru rugendo ntirwari urwo kwiga gusa, rwadufashije no
gushimangira ubwitange bwacu mu kwimakaza amahoro n’ubumwe binyuze mu buhanzi.”
Uyu
muyobozi yavuze ko “Nk’itorero Inganzo Ngari rimaze kuba ubukombe mu gusigasira
umuco binyuze mu mbyino n’indirimbo gakondo, twemera ko kumenya amateka yaranze
igihugu cyacu ari inkingi ikomeye mu kwimakaza ubumwe bw’igihugu. “
Abagize
Itorero Inganzo Ngari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera
rushyinguyemo abasaga 5,000
Inganzo Ngari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata 2025 mu rwego rwo kwiga amateka
Inganzo Ngari biyemeje guhangana n’abahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Inganzo Ngari bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso
Abagize Inganzo Ngari beretswe ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Umuririmbyi
Cyusa Ibrahim ubarizwa mu Itorero Inganzo Ngari yanditse mu gitabo cy’abasura
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge yavuze ko biyemeje gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo kugaragaza ukuri kw’amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Itorero Inganzo Ngari ryatanze inkunga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama